AmakuruPolitiki

London: Zelensky araganira n’abayobozi bakomeye ku bibazo bya Ukraine

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025, aragirana ibiganiro n’abayobozi bakomeye b’Iburayi i London, mu gihe ibihugu by’inshuti za Ukraine bitegura gusubiza ku mushinga w’Amerika usaba ko Ukraine yemera kugabanya ibyo isaba mu biganiro by’amahoro.

Abayobozi b’Ubufaransa, Ubudage n’Ubwongereza barahura na Zelensky i No 10 Downing Street, bagamije gushaka uburyo amasezerano y’amahoro yazatuma Uburusiya butongera kugaba ibitero mu gihe kiri imbere.

Iyi nama ikurikira iminsi itatu y’ibiganiro byabereye muri Florida, aho intumwa ya Zelensky yasabye ko hagenwa impinduka ku mushinga wa White House bivugwa ko uhuje byinshi n’ibyo Kremlin (ubutegetsi bw’Uburusiya) ishaka. Nubwo Amerika na Ukraine bavuga ko hari intambwe yatewe, Perezida Trump yavuze ko Zelensky atari yasoma neza uwo mushinga w’amasezerano, ndetse anavuga ko Uburusiya bwo bushobora kutanyurwa, nubwo atizeye ko Zelensky na we awemera.

Uyu mushinga mushya w’amasezerano wavugururiwe i Miami, mu biganiro byahuje intumwa ya Zelensky, Rustem Umerov, n’abegera Perezida Trump barimo Steve Witkoff na Jared Kushner. Zelensky yavuze ko yiteze ko Umerov amugezaho raporo y’ibyavuyemo i London cyangwa i Buruseli, kandi ko hari ibibazo bigomba kuganirwaho imbonankubone.

Mu nama y’i London, itegerejwemo Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Keir Starmer, Perezida Macron w’Ubufaransa na Chancellor Merz w’Ubudage—ibihugu bifite ingengo y’imari ya gisirikare nini kurusha ibindi muri OTAN uretse Amerika.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko ibiganiro byibanda ku rugendo rw’amahoro no ku ntambwe ziri imbere, mu gihe leta y’Ubwongereza ivuga ko igamije gufasha Ukraine kugira uburenganzira busesuye ku hazaza ha yo.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *