M23 ivuga ko ‘drones’ za FARDC zahitanye abantu i Masisi
Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ejo ku wa Gatanu habaye ibitero by’indege nto zitagira abapilote, zizwi nka ‘drones’, bivugwa ko byagabwe n’uruhande rwa leta ya Congo mu isantere ya Masisi, bigahitana abasivile.
Lawrence Kanyuka, umuvugizi w’uyu mutwe, abinyujije ku rubuga X yavuze ko izo drones zarashe mu buryo butavugwaho rumwe, zigamije ahantu hatuwe n’abaturage. Yavuze ko imibare y’agateganyo igaragaza ko abantu batandatu bapfuye, mu gihe abandi benshi bakomeretse.
Kugeza ubu, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, ntikiragira icyo gitangaza kuri ibi birego.
Ibi birego bya AFC/M23 bije nyuma y’itangazo leta ya Kinshasa yasohoye ku wa Gatatu, rishinja u Rwanda kugaba ibitero by’amabombe n’indege za drones kamikazes (z’ubumara) ku muhanda Kamanyola–Uvira, byahitanye abantu barenga 1,500.
Kinshasa ivuga ko u Rwanda ari rwo rufasha umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda ruhakana ibyo birego, rugasobanura ko icyo rwakoze ari ugufata ingamba zigamije kwirinda.
Mugitondo cyo ku wa gatanu, AFC/M23 yasohoye itangazo rihakana ibyo Leta ya Congo yayishinjaga, ivuga ko ubwicanyi bwabereye muri ako gace bwakozwe n’ingabo za Leta, FARDC, n’abo bafatanya.
Ku birego by’ibitero bya drones byavuzwe ko byabaye uwo munsi, Kanyuka yashyize hanze amashusho n’amafoto agaragaza imibiri y’abantu bivugwa ko bishwe, barimo umugore n’umwana muto.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama 2024, umutwe wa M23 ni bwo wafashe idantere ya Masisi hamwe n’ibindi bice byinshi byo muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Umutekano mu burasirazuba bwa Congo ukomeje kuzamba, aho impande zombi, Leta ya Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23, zikomeje gushinjanya ibikorwa by’urugomo no guhangana mu mirwano, by’umwihariko mu bice byo mu majyepfo y’umujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Ibi bibaye mu gihe ibiganiro byaberaga i Doha muri Qatar, byari bigamije gushakira umuti aya makimbirane hakagaruka amahoro, bisa n’aho byahagaze, ndetse n’amasezerano y’i Washington hagati ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DR Congo akaba atarashyirwa mu bikorwa.
Muri iki cyumweru, umuyobozi wa AFC/M23 yatangaje ko nta yindi ntego bafite uretse gutsinda intambara, avuga ko bari mu urugamba rwo “kubohora Congo yose”.
Ku rundi ruhande, uwahoze ari umuvugizi w’igisirikare cya Congo na we aherutse gutangaza ko ingabo za leta zigomba gukomeza kurwana kugeza zisubije ibice byose byafashwe na M23.

Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23
