M23 yagose abacengezi bari baje kwiba Inka z’abaturage i Goma
Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026 wagoteye hafi y’umujyi wa Goma abacengezi bari baje kwiba inka z’abaturage.
Mu masaha y’igitondo ni bwo mu majyaruguru ya Goma humvikanye urusaku rw’amasasu, rurimo urw’imbunda nto ndetse n’iziremereye.
Amakuru yasakaye icyo gihe yavugaga ko urwo rusaku rwaturukaga ku mirwano yari yahuje M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa ryiganjemo FDLR na Wazalendo.
Andi yavugaga ko yaba ari ingabo za M23 zarimo zitorezwa mu kigo cya Kilimanyoka kurwanisha imbunda ziremereye.
Icyakora kuri ubu byemejwe ko ari ingabo za M23 zari zagose abacengezi bari baje hafi y’umujyi wa Goma bagenzwa no kwiba Inka z’abaturage.
Umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Balinda, yasobanuye ko mbere y’urusaku rw’amasasu yumvikanye yatewe n’uko uyu mutwe wa M23 wari wamenye ko hari abacengezi bari bageze muri Parike ya Virunga.
Dr. Oscar Balinda avugana n’umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu yagize ati: “Ni abantu b’abacengezi baza bakiba inka z’abaturage bakajya kuzirira mu ishyamba. Twari tumaze iminsi twarabahashije barageze kure, ariko bagerayo inzara ikabakubita bakagaruka kwiba amatungo y’abaturage. Ejo twarabagose turabatoragura bose. Twarabagose kabisa twese turabatoragura.”
Kugeza ubu ntiharatangazwa abo bacengezi abo aribo cyangwa imyirondoro yabo.
Dr. Oscar Balinda yatangaje ko AFC/M23 izategura umunsi wo kugaragara abo yafashe nimara kumenya imyirondoro yabo, gusa bivugwa ko abenshi baba ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR, dore ko byavuzwe kenshi ko abenshi muri bo baba mu birunga bya Nyiragongo na Nyamuragira.

