M23 yasubiye mu bice bya Kateku na Kanune muri Walikale
Amakuru aturuka muri Walikale avuga ko abarwanyi b’ihuriro rya AFC/M23 bongeye kwinjira muri Kanune ndetse bazanye n’ibikoresho byabo byose bya gisirikare banyuze i Miriki, mu teritwari ya Lubero.
Ibi bije nyuma y’iminsi ibiri aba barwanyi bari bamaze bavuye mu bice bya Kateku na Kanune, muri Gurupema ya Ikobo,teritwari ya Walikale mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Bivugwa ko aba barwanyi bongeye kugaruka muri utu duce ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe.
M23 yari yavuye muri Kateku nyuma y’igitero cyagabwe n’abarwanyi ba wazalendo, bari baturutse i Buleusa, umurwa mukuru wa Gurupema ya Ikobo, aho bari bahungiye.
Wazalendo ntiyamaze igihe kinini yigaruriye Kateku dore ko yahamaze umwanya muto bikuyemo nta mirwano ibaye.
Mu gace ka Kanune, nta mutwe numwe wari wahafashe ibirindiro kuva abarwanyi ba AFC/M23 bahava ku wa 26 Werurwe 2026, ako kari kasigaye nta n’umwe ucunze umutekano.
Hagati aho ubwoba bwuko imirwano ishobora kongera kubura hagati ya AFC/M23 na wazalendo buracyari bwinshi muri aka karere.
Impamvu nyamukuru zatumye aba barwanyi bihutira gusubira muri utu duce ntizirasobanuka neza, bikaba bikomeje guteza impungenge abakurikiranira hafi ibibera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
ku wa Kane, tariki ya 26/03/2026, nibwo ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryakuye abasirikare baryo mu bice bitandukanye byo muri teritwari ya Walikale, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Abasesenguzi mu babona ko ari ingamba zisanzwe zo kwisuganya no kwimura ingabo hagamijwe kongera imbaraga mu bice bifite akamaro kurushaho ku rugamba,abandi bagaragaza ko bishobora guterwa n’igitutu cy’amahanga, by’umwihariko ibiganiro n’ubuhuza bikomeje kubera muri Amerika.

