Inkuru Nyamukuru

M23 yatangiye gusohoka muri Uvira

Ubuyobozi bw’umutwe wa AFC/M23 bwatangaje ko bwatangiye gukura ingabo za bwo mu Mujyi wa Uvira, icyemezo kivugwa ko kigamije kubungabunga amahoro n’umutekano w’abasivili.

Ibi byemejwe n’umuvugizi w’igisirikare cya M23, Willy Ngoma, wavuze ko kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025 ingabo za bo zatangiye kuva muri uwo mujyi uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hagamijwe kwirinda ko hakomeza kubaho imirwano n’ibikorwa byahungabanya umutekano w’abaturage.

Willy Ngoma yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushyigikira inzira y’amahoro no gutanga umusanzu mu kugabanya umwuka mubi umaze iminsi wiyongera muri ako gace.

Ku ruhande rwe, Perezida akaba n’Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yemeje aya makuru, avuga ko igikorwa cyo gukura ingabo za bo muri Uvira kiri gukorwa kandi biteganyijwe ko kizaba cyarangiye bitarenze ejo.

Yongeyeho ko abaturage b’abasivili batuye muri Uvira no mu nkengero za yo bakwiye gukomeza gutuza no kwirinda ubwoba, abasaba kudaha urwaho ibihuha byashobora guteza umutekano muke.

Yakomeje asaba abahuza mu biganiro by’amahoro n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga gukurikiranira hafi uko umutekano w’uyu mujyi umeze, no kwitwararika ko Uvira irindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ibikorwa byo kwihorera, ndetse no kongera gushyirwamo intwaro n’ingabo.

Iki cyemezo kije mu gihe umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuba muke, aho imirwano n’amakimbirane byatumye abaturage benshi bava mu bya bo, bamwe bagahungira mu bice bitandukanye by’igihugu no mu bihugu bihana imbibi n’aka gace.

Izi ngabo zivuye muri Uvira, nyuma y’uko ejo hashize AFC/M23 yari yatangaje ko igiye kuvana ingabo za yo muri Uvira ku bushake bwa yo no ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yananasabye ko umutekano w’uyu mujyi wasigara mu maboko y’ingabo zidafite aho zibogamiye zitari FARDC cyangwa izibafasha nk’iz’u Burundi. Kugeza ubu, ntiharamenyekana aho ingabo za M23 zerekeje nyuma yo kuva muri uwo mujyi.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye (UN) ivuga ko abantu barenga 200,000 bamaze kuva mu bya bo mu Ntara ya Kivu y’Epfo kuva ku wa 2 Ukuboza 2025, mu gihe abarenga 70 bamaze kwicwa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, umutwe wa M23 wafashe imijyi ya Goma na Bukavu, ibiri mu mijyi ikomeye yo mu burasirazuba bwa Congo, n’utundi duce dutangukanye turimo Ikibuga cy’Indege cya Kavumu. Yari imaze iminsi mike itageze ku cyumweru, kuva ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025, ifashe n’Umujyi wa Uvira uhana imbibi n’uwa Bujumbura mu Burundi.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *