M23 yigambye igitero cya “drones” ku kibuga cy’indege cya Kisangani
Umutwe wa AFC/M23 watangaje ku mugaragaro ko ari wo wagabye igitero cyifashishije indege zitagira abapilote (drones) ku kibuga cy’indege cya Bangoka giherereye mu Mujyi wa Kisangani, mu Ntara ya Tshopo, uvuga ko byari bigamije kuburira ubutegetsi bwa Kinshasa.
Nk’uko yabitangaje mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Corneille Nangaa uyoboye AFC/M23 yavuze ko leta ya RDC imaze igihe ikoresha ikibuga cy’indege cya Kisangani nk’ahaturuka ibitero byo mu kirere bigabwa ku duce tugenzurwa n’uwo mutwe, bityo ko icyo kibuga kitakigomba gufatwa nk’ahadashobora kugabwaho igitero.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’Intara ya Tshopo bwatangaje ko ku Cyumweru habayeho igeragezwa ry’igitero kigizwe n’indege umunani zitagira abapilote (drones) zitwaye ibisasu, ariko ko zose zarashwe zitaragera ku ntego zari zigambiriye.
AFC/M23 yo ivuga ko izo drones za yo zashoboye gusenya ikigo cya gisirikare gitegurirwamo indege zitagira abapilote kuri icyo kibuga, aho zivuga ko hategurirwaga ibitero byibasira abasivile mu bice bya Masisi, Walikale, Rutshuru, Minembwe n’ahandi.
Leta ya RDC yanenze bikomeye ibyo bitero byagabwe ku kibuga cy’indege cya gisivile, ishinja umutwe wa M23 bavuga ko bafatanya n’ingabo z’u Rwanda kubigiramo uruhare.
Corneille Nangaa yongeyeho ko indege z’ingabo za leta zakoreshwaga mu kugaba ibitero ku duce bagenzura zitazongera guturuka aho zisanzwe zitangirira, kuko zizajya zirwanwaho zikiri aho zateguriwe.
Yagize ati: “Gukoresha Kisangani nk’indiri y’ibikorwa by’iterabwoba bigabwa ku butaka bwacu ntibyemewe. Icyo kibuga ntikigifite ubudahangarwa”.
Ikibuga cy’indege cya Bangoka kiri nko ku bilometero 17 uvuye mu mujyi wa Kisangani, kandi kiri ku ntera irenga bilometero 500 uvuye ku mirongo y’imirwano yo mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo.
Ibyo M23 yigambye bigaragaza ko uyu mutwe umaze kubona ubushobozi bushya mu bya gisirikare butari bwarigeze bukoreshwa muri iyi ntambara.
Mu itangazo rya wo, M23 ivuga ko mu bihe byashize yafashe ibikoresho bya gisirikare birimo n’indege zitagira abapilote mu mijyi ya Goma na Bukavu, bityo ko ubu ubushobozi bwo kubikoresha butakiri ubwa leta yonyine.
Leta ya RDC n’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye bikomeje gushinja u Rwanda guha M23 ibikoresho bya gisirikare n’abasirikare, ibyo u Rwanda rwagiye ruhakana kenshi kuko rwemeza ko icyo rwakoze ari ugushyiraho ingamba z’ubwirinzi.
Ibi bitero byabaye ku Cyumweru, umunsi umwe intumwa za Kinshasa n’iza M23 zari zahuriye i Doha muri Qatar mu biganiro byari bigamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge no kohereza itsinda rya ONU rishinzwe kugenzura uko kashyizwe mu bikorwa.
AFC/M23 ishinja ingabo za leta gusubukura ibitero byo ku butaka n’ibyo mu kirere, hakoreshejwe indege za Sukhoi na drones, mu karere ka Minembwe n’utundi duce two hafi ya ho, nyuma y’uko abarwanyi ba yo bavuye mu Mujyi wa Uvira.
Nangaa yavuze ko ubu hagiye gukoreshwa ihame ryo kwirwanaho hakiri kare, aho buri gikorwa cyose gifatwa nk’iterabwoba kizajya gihagarikwa kitaragera aho kigambiriye.
Yagize ati: “Niba Perezida Tshisekedi ashaka ibiganiro, turabyiteguye. Ariko niba ahisemo intambara, azemera n’ingaruka za yo”.
Umuvugizi w’ubuyobozi bwa Tshopo yavuze ko igitero cyagabwe ku kibuga cya Bangoka ari ubushotoranyi bwa M23 bugamije gutesha agaciro inzira za dipolomasi, zirimo n’amasezerano y’amahoro ya Washington.
Abategetsi b’iyo ntara bamenyesheje kandi abaturage bari bahunze baturiye ikibuga cy’indege cya Bangoka ko bashobora gusubira mu bya bo, kuko umutekano ngo wamaze kugaruka.

