MC Kats yahishuye ikintu akundira Bobi Wine gituma atsinda Museveni
Umunyamakuru ukomeye muri Uganda, Edwin Katamba, uzwi cyane ku izina rya Mc Kats, yabaye umwe mu bantu benshi bakunze gukemanga politiki ya Bobi Wine mu myaka ishize.
Ariko, n’ubwo asanzwe kwerekana ko atamushyigikiye, Kats yemeye mu buryo bweruye ko hari ikintu kimwe cyiza akunda kuri Bobi Wine.
Mu kiganiro aherutse gutanga kuri televiziyo, Kats yasobanuye ko ikintu kimwe akunda kuri Bobi Wine ari icyizere atanga ku baturage, ahora abasezeranya icyizere cy’ejo hazaza heza.
Yagize ati: “Ikintu kimwe nkunda kuri Bobi Wine ni uko atanga icyizere ku bantu. Ni nk’umupasiteri ubwiriza icyizere ku bantu, kandi ni byiza cyane.”
Nyuma y’aho, Mc Kats yakoresheje iri jambo kugira ngo anenge ubutegetsi bwa Museveni, avuga ko bwananiwe kwerekana ibyiza bakoze mu myaka ishize ari na byo biri kubagiraho ingaruka ubu bishobora gutuma Bobi Wine atsinda Museveni.
Yavuze ati: “Leta yananiwe ibyiza yakoze, kandi biri kubagiraho ingaruka.” Yongeraho ko kudahuza neza ubutumwa bw’ubutegetsi bituma ubutumwa bwa Bobi Wine bwo gutanga icyizere bugaragara cyane kandi bukagira ingufu.
