AmakuruPolitiki

Melinda Gates yagarutse ku bihe by’akababaro mu rushako rwe na Bill Gates, wavuzwe muri dosiye za Epstein

Melinda French Gates yatangaje ko kugaruka kw’izina ry’uwahoze ari umugabo we, Bill Gates washinze Microsoft, muri dosiye zijyanye na Jeffrey Epstein, byamuteye kongera kwibuka ibihe byari bigoye kandi byamubabazaga mu rushako rwe. Epstein yashinjwaga ibyaha bikomeye byo gucuruza abantu mu bikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu kiganiro yagiranye na podcast ya NPR, Melinda yavuze ko yahangayikishijwe cyane n’ibyo Epstein yashinjwaga, anongeraho ko abantu bose amazina ya bo agaragara muri izo nyandiko, barimo na Bill Gates, bakwiye gusobanura no kubazwa ku bivugwa kuri bo. Yagize ati: “Nubwo we atari we ubifiteho ibisubizo, ibyo birego bireba abavuzwemo ubwa bo”.

Jeffrey Epstein yapfiriye muri gereza ya New York mu 2019, ategereje kuburanishwa ku byaha byo gucuruza abakobwa n’abagore, akabakoreshamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho bamwe mu bashinjwaga gukorana na we bari abantu bafite amazina akomeye ku rwego mpuzamahanga.

Melinda French Gates yavuze ko yishimira kuba atakiri muri urwo rushako, agira ati: “Nishimiye cyane kuba ndi kure y’iyo myanda yose”. Melinda na Bill Gates batandukanye mu 2021 nyuma y’imyaka 27 bari bamaze bashyingiranywe.

Melinda French Gates wahoze ari umugore wa Bill Gates (Ifoto: Interineti)

Inyandiko zasohowe na Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagaragaje ko Epstein yigeze kwandika avuga ikirego kivuga ko Bill Gates yaba yaranduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Icyakora Bill Gates yahakanye ibi birego, avuga ko ari ibinyoma bidafite ishingiro na gato.

Epstein yamenyekanye cyane nk’umuntu wateguriraga abantu bakomeye ibikorwa by’ubusambanyi mu buryo butandukanye, ari na byo byatumye nyuma y’imyaka myinshi dosiye zimwerekeyeho zisohoka zigatuma amazina ya benshi atigiswa.

BBC [dukesha iyi nkuru] yagerageje kuvugana n’abahagarariye Bill Gates kugira ngo bagire icyo bavuga ku byo Melinda yavuze. Umuvugizi we yasubije avuga ko ibyo birego byaturutse ku muntu uzwiho kubeshya, kandi ko ari ibinyoma bikabije bidashingiye ku kuri.

Nta n’umwe mu bahohotewe na Epstein wigeze arega Bill Gates, kandi kuba izina rye riri muri izo dosiye ntibihita bisobanura ko yakoze icyaha. Melinda we yavuze ko bigoye cyane kuri we iyo ayo makuru agarutsweho, kuko amwibutsa ibihe by’akababaro yanyuzemo mu rushako rwe.

Yongeyeho ko hari byinshi bishobora kuba bitaramenyekana, ariko ko ibyo bireba abo byavuzweho, barimo n’uwahoze ari umugabo we, kandi ari bo bagomba kubisubiza.

Itangazamakuru ryo muri Amerika ryigeze gutangaza ko mbere y’itandukana rya bo, Melinda yari yarababajwe n’imibanire Bill Gates yagiranye na Epstein. Nyuma yo gutandukana, Bill Gates yemeye ko mu 2019 yari yaragiranye umubano w’urukundo n’umukozi wa Microsoft.

Ibi birego byose biri mu nyandiko zisaga miliyoni eshatu zasohowe vuba na Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Harimo emails ebyiri zo ku itariki ya 18 Nyakanga 2013 zivugwa ko zanditswe na Epstein, nubwo bitigeze bigaragara ko zigeze zoherezwa kuri Bill Gates.

Izo emails zombi zagaragaye ko zoherejwe zivuye kuri email ya Epstein zisubira kuri iyo email nyine, nta n’imwe igaragaza email ya Bill Gates kandi nta n’umwe washyizeho umukono. Imwe muri zo isa n’ibarua yo kwegura mu muryango wa Bill na Melinda Gates Foundation, ivuga ko Epstein yaba yarategetswe gushaka imiti yo gukemura ingaruka z’imibonano mpuzabitsina Bill Gates yashinjwaga kugirana n’abakobwa b’Abanyarusiya.

Indi email itangira igira iti “Bill mwiza,” ivuga ko Bill Gates yari yarahagaritse umubano na Epstein, ikanongeraho ibirego bivuga ko Bill yaba yaragerageje guhisha indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, harimo no kuzihisha Melinda icyo gihe.

Mu bihe byashize, Bill Gates n’abamuhagarariye bagiye bagabanya uburemere bw’umubano we na Epstein, bavuga ko bahuye gusa mu mafunguro make ya nimugoroba baganira ku mishinga y’ubugiraneza itigeze ishyirwa mu bikorwa.

Nyuma y’isozwa ry’izi nyandiko nshya, umuvugizi wa Bill Gates yavuze ko zigaragaza gusa umujinya Epstein yari afitiye Gates nyuma y’uko bari barahagaritse umubano, n’uko yagerageje kumutega no kumusebya.

Zimwe mu nyandiko, emails n’amafoto biri muri ayo madosiye byerekana urusobe runini rw’abantu Epstein yari afitanye imibanire, barimo ibyamamare, abayobozi b’ibigo bikomeye n’abayobozi b’ibihugu, ndetse bamwe muri bo bakaba barakomeje kumugenderera na nyuma y’uko yari amaze guhamywa icyaha mu 2008 cyo gusaba imibonano mpuzabitsina umukobwa w’imyaka 14.

Bill Gates n’uwahoze ari umugore we, Melinda French Gates (Ifoto: BBC)
Jeffrey Epstein yari umunyemari w’Umunyamerika wamenyekanye cyane kubera ibyaha bikomeye by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gucuruza abakobwa bakiri bato, yapfuye mu 2019 (Ifoto: Interineti)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *