Menya abakomeye ku isi bavugwa muri dosiye ya Jeffrey Epstein barimo Trump na Elon Musk
Abayobozi b’ibigo bikomeye bya tekinoloji, abacuruzi bo muri Wall Street ndetse n’abanyapolitiki ku rwego mpuzamahanga bavugwa mu nyandiko nyinshi zashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Ubutabera muri Amerika mu iperereza rya bo kuri Jeffrey Epstein.
Bose bavuga ko nta cyo bari bazi ku ihohoterwa ryakorewe abakobwa bato n’abangavu na Epstein. Ariko bamwe muri bo bakomeje kuba inshuti n’uyu mugabo cyangwa bakongera kugirana umubano nubwo itangazamakuru ryamumenyekanishije nk’ushinjwa guhohotera abakobwa bato. Nta n’umwe muri bo urashinjwa icyaha gifitanye isano n’iperereza. Epstein yiyahuriye muri gereza ya Manhattan mu 2019.
Dore bamwe bavugwa cyane muri dosiye ya Epstein nk’uko tubikesha urubuga rwa PBS News:
Andrew Mountbatten-Windsor

Uyu yabaye Umwami w’Ubwongereza mbere, Prince Andrew, akomeje guhura n’ibibazo byerekeranye n’aho yari afitanye umubano na Epstein, harimo n’ibihe byavuzwe na Virginia Roberts Giuffre [umwe mu bahohotewe] ko yoherejwe na Epstein kugira ngo akorane imibonano mpuzabitsina na Andrew afite imyaka 17. Andrew yahakanye ibi bivugwa, ariko Umwami Charles III yamukuyeho ubutware bwe mu 2025, burimo n’uburenganzira bwo kwitwa igikomangoma n’umwanya w’icyubahiro. Amazina ye agaragara inshuro nyinshi mu nyandiko zashyizwe ahagaragara, harimo n’imeli (E-mail) z’ibanga yagiranye na Epstein.
Sarah Ferguson

Mu 2011, Sarah Ferguson, wahoze ari umugore w’umunyacyubahiro mu bwami bw’Ubwongereza, yasabye imbabazi ku buryo yemereraga Epstein kwishyura zimwe mu nguzanyo ze. Yavuze ko atazongera kugira icyo akorana na Epstein, ariko amezi abiri nyuma yohereje imeli (E-mail) asaba inama ku kuntu yakwitwara ku mu gihe agaragara kuri televiziyo ya Oprah Winfrey.
Elon Musk

Umuyobozi wa kompanyi zitandukanye zirimo Tesla agaragara mu nyandiko zashyizwe ahagaragara, by’umwihariko muri imeli zo mu 2012 na 2013 zirebana no gusura ikirwa cya Epstein kiri muri Karayibe. Musk avuga ko yanze gutumirwa na Epstein kuri icyo kirwa.
Richard Branson
Umuyobozi wa Virgin Group yoherereje Epstein imeli nyinshi, zirimo no kumutumira ku kirwa cye cya Karayibe. Branson yavuze ko ibyo bikorwa byose byabaye mu buryo bw’akazi cyangwa inama z’akazi kandi ko nta cyo yigeze akora kinyuranyije n’amategeko.
Donald Trump

Byamenyekanye ko Trump yari inshuti ya Epstein mbere y’uko bagirana amakimbirane. Nyuma y’inyandiko nshya, hazamo byinshi bivuga kuri Trump, ariko nta bimenyetso bifatika byerekana ko afite aho ahuriye n’ihohotera rya Epstein.
Bill Clinton

Nk’uko bimeze kuri Trump, Clinton yagiye abonana na Epstein mu myaka isaga 20 ishize, ariko avuga ko atari afite amakuru ku byaha bya Epstein.
Steven Tisch
Umwe mu bafite New York Giants agaragara inshuro nyinshi mu nyandiko, aho Epstein yamugiriye inama yo guhura n’abagore benshi. Tisch yemeza ko yari aziranye na Epstein ariko yanze gusura ikirwa cye cya Karayibe.
Casey Wasserman
Perezida w’inama y’imikino ya Olympic ya 2028 mu Los Angeles yandikiranye imeli z’urukundo n’uwari wungirije wa Epstein, Ghislaine Maxwell, mbere y’uko Maxwell afungwa kubera ihohoterwa ry’abana.
Ehud Barak
Uyu wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli, agaragara mu nyandiko zigaragaza ko yari mu biganiro n’Epstein imyaka myinshi, harimo n’igihe Epstein yahamijwe ibyaha byo guhohotera mu 2008. Barak avuga ko atigeze abona ibikorwa bibi cyangwa ibirori bitemewe n’amategeko.
Larry Summers
Uwashinzwe imari muri leta ya Clinton kandi wahoze ari Perezida wa Kaminuza ya Harvard, agaragara mu nyandiko zerekana ibiganiro na Epstein, yemeza ko byari ikosa rikomeye.
Howard Lutnick
Wahoze ari umunyamaganga w’ubucuruzi bwa Trump, mu 2012 hamwe n’umuryango we, basuye ikirwa cya Epstein. Avuga ko yagize yabonanye gake na Epstein kandi ko nta cyo yigeze akora kinyuranyije n’amategeko.
Sergey Brin
Umwe mu bashinze Google yateguye guhura na Epstein na Maxwell mu rugo rwe muri New York mu 2003, mbere y’uko Epstein ashinjwa guhohotera abakobwa bato.
Steve Bannon
Uwo wabaye umujyanama wa Trump yagiranye ibiganiro na Epstein ku bijyanye na politiki n’urugendo, ndetse no ku mushinga w’amafilime wavugaga ku izina rya Epstein.
Miroslav Lajcak

Umunyamabanga wa mbere w’umutekano mu buyobozi bwa Slovakiya, yeguye nyuma y’uko ibyanditswe bye na Epstein byagaragaye. Avuga ko ibyo byose byari mu nshingano ze za dipolomasi.
