AmakuruUbumenyi

Menya akamaro ko kuririmba ku buzima bwawe

Kuririmba hamwe n’abandi byagaragajwe ko bifite inyungu nyinshi zitandukanye, guhera ku kongerera ubwonko imbaraga kugeza ku kugabanya ububabare.

Mu bihe by’impeshyi, aho amajwi y’abaririmbyi yuzura imihanda n’ahantu hatandukanye, aba baririmbyi baba batanga umunezero ku bandi ariko bakanawiyongerera ubwabo. Uko bagenda baririmbira mu maduka, muri gare, mu bigo by’abageze mu zabukuru no ku mabaraza y’inzu, ni na ko barushaho kugira ubuzima bwiza, kuko ubushakashatsi bwerekana ko kuririmba, cyane cyane mu matsinda, bifasha ubwonko, umutima n’ubudahangarwa bw’umubiri.

Kuririmba ni igikorwa gikora ku bwenge, ku mubiri no ku marangamutima, kandi gifasha abantu kwegerana no gukorana neza, ndetse n’abadafite amajwi meza bakabasha guhuza ijwi uko baririmbana. Abahanga bamaze kubona ko n’abantu bataziranye bashobora guhuzwa n’amasaha make yo kuririmbana.

Kuririmba kandi gifite inyungu ku bihaha no ku buhumekero, ku buryo abashakashatsi bamwe babikoresha mu gufasha abarwaye indwara z’ibihaha. Byongera imikorere y’umutima, bigabanya umuvuduko w’amaraso, bikongera imisemburo ya “endorphins” itera ibyishimo no kugabanya umunaniro ukabije.

Kuririmba bitera ubuzima bwiza, bimara umunaniro kandi byongera imikorere y’ubwonko

Ni n’imyitozo yoroheje itanga inyungu zisa n’izo kugenda n’amaguru ku muvuduko uringaniye. Ubushakashatsi bugaragaza ko kuririmba byongera imikoranire y’ibice by’ubwonko, bigafasha abarwaye “Parkinson” kuvuga neza, bigafasha abarokotse indwara yo mu bwonko (stroke) kongera ubuzima bwa bo bw’imvugo n’imikoranire y’ibitekerezo, ndetse bigafasha n’abafite “Alzheimer” n’indwara zindi zo mu bwonko.

Hari n’inyungu zo mu mateka y’iremwa ry’umuntu, kuko abahanga bizera ko abantu baririmbaga mbere yo kuvuga, bakoresheje amajwi mu kugaragaza amarangamutima no kubaka imibanire. Ni yo mpamvu kuririmba bihera ku bwana kugeza ku busaza bifatwa nk’igice cy’imibereho ya muntu.

Kuririmba mu itsinda cyangwa muri korali byagaragaye ko bifite inyungu zikubye iz’umuntu uririmba ari wenyine, ku buryo n’abarimu n’abashakashatsi mu burezi bakoresha kuririmba mu gufasha abana kumenya ururimi, gushyira hamwe no gucunga amarangamutima.

Ni na kimwe mu byifashishwa mu buvuzi bwo kongerera abantu icyizere n’imbaraga aho kubibutsa ubumuga bwa bo, nk’uko bigaragazwa n’uburyo abarwayi n’abaganga bashobora kuririmba indirimbo imwe nk’abangana. Nubwo kuririmba mu matsinda bishobora gukwirakwiza indwara z’ubuhumekeromu gihe hari hari uburwayi runaka, cyane cyane nko mu bihe bya Covid-19.

Urugero rugaragara ni urwa Gabrielle Giffords, wigeze gukomerekera mu gitero cy’amasasu muri Amerika, akaza kongera kuvuga no kwandika abifashijwemo n’indirimbo zo mu bwana bwe.

Abacukumbuzi bemeza ko kuririmba bituma ubwonko bwongera imikoranire mishya hagati y’ibice bya bwo, bigafasha kongera ubushobozi bwo kwibuka no gutekereza, nubwo hakenewe ubushakashatsi bwisumbuye bubyemeza burundu. Abashakashatsi kandi bagaragaza ko kuririmba bishobora kuba kimwe mu bikoresho by’ingenzi mu gufasha abantu bahungabanye cyangwa bafite ibikomere by’umutima gukira.

Muri rusange, ibisubizo by’ubushakashatsi biragaragaza ko kuririmba gifite imbaraga zidasanzwe mu buzima bwa muntu—cyane cyane iyo bikozwe mu matsinda—aho bifasha imibanire, bigateza imbere ubuzima bw’umubiri, bikagabanya umunaniro ukabije, bikanakomeza ubwonko mu buryo bushobora no kugabanya ibibazo byo kwibagirwa. Ibyo byose bihamya ko indirimbo za Noheli n’andi mahuriro yo kuririmbana atari umunezero gusa ahubwo ari umusingi w’imibereho.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *