AmakuruPolitiki

Menya akayabo kazagenda ku mushinga w’indangamuntu koranabuhanga

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yatangaje ko Umushinga w’indangamuntu koranabuhanga uzarangira utwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari ijana (100,000,000,000).

Nk’uko Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Innovasiyo, Ingabire Paula yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru, RBA, yavuze ko Banki y’Isi yagize uruhare mu gutera inkunga uyu mushinga watangiye mu mwaka wa 2023.

Yagize ati: “Banki y’Isi, nk’umufatanyabikorwa wa mbere, yagize uruhare mu kubaka sisitemu y’indangamuntu koranabuhanga, aho yashoyemo asaga miliyoni 48$ (arenga miliyari 69 Frw)”. Yakomeje agira ati: “Ayo mafaranga ntahagije kugira ngo tugere ku byo dushaka gukora ubu. Ahubwo ko kugira ngo umushinga urangire wose hakenewe “asaga miliyoni 70$ (arenga miliyari 100 Frw).”

Impamvu y’iyi ngengo y’imari ni uko hari ukubaka sisitemu no kuvugurura serivisi zari zisanzwe zihabwa abaturage zishingiye ku ndangamuntu, kugira ngo zitangire zikoresheje indangamuntu koranabuhanga. Hari na bya bikoresho byifashishwa kugira ngo umuntu ahabwe serivisi zishingiye ku ndangamuntu koranabuhanga.

U Rwanda rugenda rubona abaterankunga batandukanye bari kurufasha muri uru rugendo ariko n’igihugu ubwa cyo na cyo kiri gushyiraho akarwo kugira ngo wose urangire nk’uko tubikesha ikinyamakuru IGIHE.

Mu mwaka wa 2024/2025 uyu mushinga wari wagenewe ingengo y’imari ingana na 5,397,688,170 Frw. Muri 2025/2026 wagenewe ingengo y’imari ingana na 12,265,253,074 Frw.

Ni indangamuntu ubusanzwe yahabwaga Umunyarwanda wujuje imyaka 16 kuzamura, abanyamahanga baba mu Rwanda n’impunzi.

Kuri ubu izahabwa Abanyarwanda, abanyamahanga batuye mu Rwanda, impunzi, abadafite ubwenegihugu, abanyamahanga baba mu Rwanda ku gihe gitoya (baje gusura u Rwanda kugira ngo babone serivisi), n’abimukira baba mu Rwanda nk’uko Minisitiri yabitangaje.

Yagize ati: “Twari dufite umubare w’abo bantu ariko kuko badafite ikibaranga ugasanga na za serivisi z’ibanze zigera ku Munyarwanda cyangwa umunyamahanga uri mu Rwanda zitabageraho. Kuko indangamuntu koranabuhanga izaba ifite amakuru yawe yose, uzaba ushobora no gufunguza konti ya banki bidasabye kujyayo.”

Ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, indi iri mu buryo bwa QR Code ku buryo wayigendana muri telefoni cyangwa mudasobwa ndetse no guhabwa nimero izwi nka ‘token’ ishobora gukoreshwa mu kubona amakuru yawe – itandukanye na nimero y’indangamuntu.

Iyi ndangamuntu kandi ntivbizaba ari ngombwa ko umuntu ayigendana mu gihe agiye kwaka serivisi runaka.

Mu gikorwa cyo kwemeza umwirondoro w’abaturarwanda usanzwe mu irangamimerere no gukosora ku bafite amakosa muri sisitemu y’indangamuntu nka kimwe mu bibanziriza indangamuntu koranabuhanga, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA) kivuga ko kwiyandikisha abantu barenga 3300. Icyo gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro ku wa 7 Kanama 2025 mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali ndetse bikomereza no mu Itorero Indangamirwa.

Icyo gikorwa kandi ni cyo kibanziriza gutanga iyo ndangamuntu koranabuhanga. Ubu kigiye gukoomereza mu gihugu cyose, aho ku ikubitiro bazatangirira mu turere twa Huye, Gisagara na Nyanza two mu Ntara y’Amajyepfo. Muri buri murenge hashyizweho ahantu habiri icyo gikorwa kizabera ndetse kigakorwa n’abarenta 1,144 babihuguriwe.

Mu bimenyetso ndangamiterere bizatangwa birimo imboni, intoki zose, n’isura. Umunyarwanda n’umunyamahanga wese yemerewe iyo ndangamuntu koranabuhanga. Ariko kuva ku mwana ukivuka kugeza ku myaka itanu, uwo azajya ahabwa indangamuntu iriho ifoto gusa kuko ibimenyetso ndangamiterere bigenda bihindagurika.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasobanuye iby’indangamuntu koranabuhanga (Ifoto:Igihe)

Minisitiri yavuze ko Kugeza mu Kuboza 2025, uturere icyenda tuzaba tumaze gukorerwa ikusanyamakuru naho utundi 21 dukorerwe kugeza muri Gicurasi 2026.

Yagize ati: “Kugeza mu Kuboza turakorera uturere icyenda, utundi 21 tudukorere umwaka utaha kugeza muri Gicurasi 2026. Bivuze ko dukeneye guhugura abandi bakozi benshi kugira ngo bashobore kuba bagera mu tundi turere dusigaye tuzarangize ukwezi kwa Gicurasi twarangije gukusanya amakuru y’abantu mu gihugu cyose”.

Muri Gicurasi 2026, u Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya mbere muri Afurika rukoze indangamuntu koranabuhanga mu gihe cyateganyijwe kuko ibindi bihugu nka Kenya, Nigeria, Afurika y’Epfo na Misiri nubwo byatangiye mbere y’u Rwanda bikirimo kuyubaka.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *