Menya ibihugu bishyigikiye Iran mu ntambara ihanganyemo n’Amerika ifatanyije na Israel
Isi iri kugaragaza kutavuga rumwe nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Israel bagabye ibitero kuri Iran. Nubwo ibihugu byinshi bikomeye byashyigikiye Amerika na Israel, hari ibindi byahagaze ku ruhande rwa Iran, mu gihe n’ibindi byinshi byahisemo kutagira aho bibogamira, bisaba impande zose guhagarika imirwano no gushaka amahoro.
Muri ibi bitero, abayobozi benshi ba Iran barishwe barimo Umutegetsi w’Ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei. Mu kwihorera, Iran yagabye ibitero ku birindiro bya gisirikare by’Amerika biri mu burasirazuba bwo hagati. Ibihugu byinshi byahise bigaragaza impungenge ku ngaruka z’iyi ntambara.
Ubuhinde

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi, yavuganye kuri telefoni na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, baganira ku ntambara iri kuba. Modi yanditse ku rubuga rwa X ko Ubuhinde buhangayikishijwe n’ibyabaye kandi ko umutekano w’abaturage ugomba kubahirizwa, anasaba ko imirwano ihagarara. Yavuganye kandi na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohammed bin Zayed Al Nahyan, yamagana igitero cyagabwe kuri icyo gihugu ndetse anamushimira ku kurinda Abahinde bahatuye. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubuhinde yatangaje ko ihangayikishijwe n’ibiri kubera mu karere k’Ikigobe cya Persi, isaba impande zose kwitonda no kwirinda gukomeza intambara.
Ubwongereza n’Uburayi

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer, yavuze ko igihugu cye cyemeye ko Amerika ikoresha ibirindiro bya cyo mu kwirinda ibitero bya misile bya Iran, ariko ko ingabo z’Ubwongereza zitazinjira mu ntambara. Yavuze ko bashingiye ku masomo bakuye mu ntambara ya Iraq. Perezida w’Amerika, Donald Trump, yamunenze avuga ko “atari Winston Churchill”. Ubwongereza, Ubufaransa n’Ubudage byasohoye itangazo ryamagana ibitero bya Iran.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen, yatangaje ko Uburayi bwafatiye Iran ibihano kandi busaba ko amategeko mpuzamahanga yubahirizwa. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani, Giorgia Meloni, byavuze ko bishyigikiye abaturage ba Iran. Na ho Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yavuze ko ashyigikiye abaturage ba Iran kandi anashyigikira ingamba z’Amerika zo kubuza Iran kubona intwaro kirimbuzi.
Ibihugu by’Abarabu

Ibihugu bigize Akanama k’Ubufatanye mu Kigobe (Gulf) byahuriye mu nama byamagana ibitero bya Iran ku baturage n’ibikorwa remezo, bivuga ko byishe amategeko mpuzamahanga. Ibyo bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain, Arabiya Sawudite, Oman, Qatar na Kuwait byasabye Iran guhagarika ibitero, biburira ko bizakoresha imbaraga zose mu kurinda umutekano wa byo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yahakanye ko Iran iri kwibasira ibihugu bituranye, avuga ko barimo kurasa ibirindiro by’Amerika biri muri ibyo bihugu kandi ko ibirego bikwiye gushyikirizwa abatangije intambara.
Pakisitan, Ubushinwa n’Uburusiya

Minisitiri w’Intebe wa Pakisitan, Shahbaz Sharif, yihanganishije Iran ku rupfu rwa Khamenei Ali Ayatollah, avuga ko Pakisitan iri kumwe n’abaturage ba Iran muri ibi bihe by’akababaro.
Ubushinwa bwamaganye ibitero bya Israel n’Amerika kuri Iran ndetse n’iyicwa rya Khamenei, buvuga ko binyuranyije n’amahame n’amategeko by’Umuryango w’Abibumbye, busaba ko amahoro yasigasirwa.
Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, na we yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha Iran, avuga ko urupfu rwa Khamenei ari ubwicanyi bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga n’indangagaciro z’ikiremwamuntu.
Muri rusange, isi yakomeje kugaragaza ibitekerezo bitandukanye kuri iyi ntambara, aho bamwe bashyigikiye Amerika na Israel, abandi bagashyigikira Iran, mu gihe hari n’abasaba amahoro no guhagarika imirwano.
