Menya itandukaniro n’ihuriro ry’igisibo cy’Abakristu n’icy’Abayisilamu
Igisibo gitagatifu cya Islam kizwi nka “Ramadhan” n’igisibo cy’Abakristu kizwi nk'”Ikarema”, cyane cyane abo muri Kiliziya Gatolika no muri Angilikani, uyu mwaka byatangiye hafi icyarimwe kandi bizahurira mu minsi myinshi.
Ramadhan yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare2026 mu bihugu byinshi, ikazamara iminsi 29 cyangwa 30 bitewe n’ingengabihe ya Isilamu. Ku ruhande rw’Abakristu Gatolika, uwo munsi ni wo wa “Gatatu w’Ivu” utangiza igisibo cy’iminsi 40 kizwi nk’Ikarema, gitegura kwizihiza Pasika.
Mu gihe cy’Ikarema, Abakristu bibuka iminsi 40 Yezu yamaze mu butayu asenga kandi yiyiriza ubusa mbere yo kubambwa. Ni igihe cyo kwisuzuma, kwicuza ibyaha, kubabarira no gukora ibikorwa by’urukundo nko gufasha abakene n’abarwayi, bitegura umunsi mukuru wa Pasika wizihiza izuka rye.
Ku Bayisilamu, Ramadhan ni ukwezi kwa cyenda kuri kalendari ya Isilamu kandi gufite agaciro gakomeye. Bizera ko ari bwo imirongo ya mbere y’Ikorowani yahishuriwe Intumwa Muhammad. Muri uku kwezi, bashishikarizwa kwiyiriza ubusa, gusenga cyane, gutanga imfashanyo no gukomeza umubano wa bo n’Imana.
Ibyo bahuriyeho
Mu madini yombi, kwiyiriza ubusa ni ingenzi, nubwo uburyo bikorwa butandukanye. Abizera bose basabwa kwisuzuma, kwegera Imana no gukora ibikorwa by’urukundo. Muri iki gihe kandi, ahantu henshi, Abakristu n’Abayisilamu bahurira mu bikorwa byo gufasha abatishoboye, bikimakaza ubumwe n’ubwuzuzanye.
Ibitandukanye
Ikarema kimara iminsi 40 kikarangira kuri Pasika, mu gihe Ramadhan imara ukwezi kumwe.
Mu kwezi kwa Ramadhan, kwiyiriza ubusa ni imwe mu nkingi eshanu za Isilamu. Abayisilamu birinda kurya, kunywa no gukora imibonano mpuzabitsina kuva izuba rirashe kugeza rirenze. Bafungura nimugoroba (Iftar) kandi bakarya mbere y’uko izuba rirasa (Suhoor). Hari abemererwa kutiyiriza nk’abarwaye, abagenzi, abagore batwite cyangwa bonsa, ariko bagasabwa kubisimbuza cyangwa gufasha abakene.
Mu Bakristu, kwiyiriza ubusa ni itegeko ku wa Gatatu w’Ivu no ku wa Gatanu Mutagatifu, aho bemererwa ifunguro rimwe ku munsi. Buri wa Gatanu mu gihe cy’Ikarema birinda kurya inyama, ariko amafi ashobora kuribwa. Muri rusange, iri tegeko rishyirwa mu bikorwa rikomeye muri Isilamu kurusha uko riri mu Bakristu.
Ibyanditswe bitagatifu bivuga iki?
Bibiliya ntitegeka abakristu kwiyiriza, ariko igaragaza ko kwiyiriza ubusa ari ingirakamaro kandi byakorwaga n’intumwa mbere yo gufata ibyemezo bikomeye.
Ku ruhande rwa Isilamu, Ikorowani itegeka kwiyiriza ubusa, igaragaza ko ari itegeko ryashyiriweho abemera Imana kugira ngo babashe kwezwa no kwegera Imana, kandi ikibutsa ko ari mu kwezi kwa Ramadhan ari bwo yahishuwe.
Muri rusange, nubwo Ramadhan n’Ikarema bitandukanye mu gihe no mu buryo bwo kwiyiriza, bihuriza ku ntego yo kwegera Imana, kwisukura mu mutima no gufasha abandi.

