AmakuruUbumenyi

Menya uko indwara ya “Xenophobia” yugarije isi

Xenophobia” ni ubwoba, kwanga cyangwa guhangana n’abantu baturuka mu bindi bihugu, cyane cyane abimukira cyangwa abinjira mu gihugu ku mpamvu zitandukanye. Ni imyumvire y’ivangura aho abantu bashinja “abanyamahanga” amakosa cyangwa ibibazo by’igihugu, bakabafata nk’abanzi cyangwa abateza ibibazo, bityo bagakoreshwa ibikorwa by’agahato, kubatesha agaciro cyangwa kubakumira mu mibanire n’imibereho y’igihugu.

Umwe mu bafite iyi ndwara ni Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump. Yavuze ko adashaka abimukira b’Abasomali mu gihugu cye, cyane cyane muri Minnesota, aho 2% by’abaturage ari Abasomali, yabaye “ahantu hameze nabi” kandi ko bagomba gukurwa mu gihugu.

Yanenze cyane Umudepite w’Umusomali, Ilhan Omar, avuga ko we n’inshuti ze ari “umwanda”. Uko Trump akomeje kwamagana abimukira ni kimwe mu bintu by’ingenzi by’umugambi we wa politiki.

Iyi myumvire y’ivangura ku bimukira ntiri muri Amerika gusa. Muri Danimarike (Denmark), politiki y’ibanze y’ishyaka riri ku butegetsi yibanda ku gukumira abimukira n’abashaka ubuhungiro, naho mu Bwongereza, Perezida w’inteko Ishinga Amategeko Keir Starmer arashaka kugenzura imipaka no kugabanya abimukira, agendeye ku rugero rwa Danimarike.

Xenophobia cyangwa ivangura ku bimukira rikomeje kwiyongera no muri Afurika. Muri Libya, abimukira bakorerwa ihohoterwa rikomeye, bafungwa mu buryo butemewe n’amategeko, gukubitwa, no gukoreshwa imirimo y’agahato, kandi ibi bigakorwa ku bufatanye n’ibihugu by’i Burayi.

Muri Tunisia, Perezida Kais Saied yavuze ko hari umugambi w’ubugizi bwa nabi ku bimukira b’abirabura, kubera imirwano n’ifungwa rya bo. Muri Afurika y’Epfo, ivangura ry’abimukira ryabaye iridasanzwe kuva mu mwaka wa 1994, harimo gutotezwa, kwibwa ibikorwa bya bo, no kwicwa, ndetse no guhindura uburyo politiki yita ku bimukira mu gihe cya COVID-19. Itsinda ryitwaga “Operation Dudula” ryagaragaye mu 2021 rikangurira kwirukana abimukira, kubabuza serivisi z’ubuvuzi no gufunga ibikorwa bya bo.

Xenophobia iragaragara n’ahandi hatandukanye ku isi, nko muri Amerika y’Epfo cyangwa mu Buhinde, aho abimukira bahohoterwa cyangwa bakirukanwa ku gahato. Politiki z’ivangura ku bimukira irakoreshwa cyane kuko yorohereza abayobozi gushinja “abanyamahanga” amakosa igihugu gifite, aho kubikemura mu buryo bw’imbere mu gihugu. Abimukira bakaba ari bo bashyirwaho amakosa yose, mu gihe ibibazo bifatika by’igihugu byirengagizwa.

Muri rusange, gutoteza no guhakana uburenganzira bw’abimukira ntibikemura ibibazo by’imibereho n’ubutegetsi, ahubwo bituma abayobozi bahora batiteguye guhangana n’ibibazo nyakuri.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *