Mike Tyson agiye kurwana na Floyd Mayweather mu mukino uzabera muri DRC
Ibyamamare bibiri byamenyekanye cyane mu mukino w’iteramakofe, Mike Tyson na Floyd Mayweather Jr., biravugwa ko bishobora guhurira mu mukino w’imurikabikorwa uteganyijwe kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwezi kwa Mata.
Aya makuru yatangajwe n’ikinyamakuru The Ring Magazine, kivuga ko uwo mukino ushobora kuba ku itariki ya 25 Mata uyu mwaka, nk’uko byemezwa n’abari mu myiteguro ya wo.
Umunyamakuru w’imikino y’iteramakofe uzwi cyane, Mike Coppinger, ni we watangaje ayo makuru, ashingiye ku byo yamenyeshejwe n’abategura uwo mukino. Mu minsi ishize, Tyson ubwe yari yabwiye ikinyamakuru cy’imyidagaduro TMZ ko uwo mukino uzaba, ariko ntiyari yatangaje aho n’igihe uzabera.
Uyu mukino uzaba ari uw’imurikabikorwa (exhibition), bivuze ko utazabarirwa mu marushanwa yemewe y’ababigize umwuga.
The Ring Magazine ivuga ko uyu mukino uzategurwa mu rwego rwo kwibuka no kuzirikana isabukuru y’imyaka 52 ishize habaye umukino w’amateka uzwi nka Rumble in the Jungle. Uwo mukino wahuje Muhammad Ali na George Foreman, ubera i Kinshasa mu gihugu cyitwaga Zaïre icyo gihe, kiyobowe na Perezida Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Za Banga.
Ku ruhande rwe, Nzanga Mobutu, umwe mu bahungu ba Mobutu, yagaragaje ibyishimo bye ku rubuga rwa X, avuga ko yishimiye cyane aya makuru yatangajwe na Mike Coppinger.
Mike Tyson w’imyaka 59 yigeze kuba uwa mbere ku isi mu cyiciro cy’abateramakofe baremereye. Nubwo yahagaritse gukina nk’uwabigize umwuga, akomeje kwitabira imikino y’imurikabikorwa; mu 2024 yakinnye na Jake Paul mu mukino warebwe n’abantu barenga miliyoni 100.
Na Floyd Mayweather w’imyaka 48 yamaze gusezera ku mukino w’iteramakofe adatsinzwe na rimwe, ndetse yegukanye amakamba y’isi mu byiciro bitanu by’abateramakofe bafite ibiro bicyeya.

