AmakuruUbuzima

Minembwe yongeye kwibasirwa n’ibitero bya “drones” bikomeye

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa, bufatanyije n’ingabo za bwo n’izibafasha, bwagabye ibitero bikomeye ku bice bitandukanye, byibasiye cyane abaturage b’abasivile.

Mu itangazo yasohoye, yavuze ko kuva saa kumi n’ebyiri n’iminota 45 za mugitondo (6h45), izi ngabo zatangiye kugaba ibitero bikomeye zikoresheje indege zitagira abapilote (drones), zibasira agace ka Mikenke gaherereye mu misozi miremire ya Minembwe, ahatuwe cyane n’abaturage, ndetse no mu nkengero za ko.

Yakomeje avuga ko ibyo bitero byakozwe nta kurobanura, bigahitana ubuzima bw’abantu, bigasenya amazu y’abaturage ndetse bikica amatungo menshi, ibintu byateje akababaro gakomeye mu miryango myinshi yasigaye mu kaga n’agahinda.

Kanyuka yongeyeho ko saa kumi n’ebyiri n’iminota 50 (6h50), ibyo bitero byakomeje no mu duce twa Lumbishi, Katale na Tushunguti two mu karere ka Kalehe, aho yavuze ko abaturage benshi bagabweho ibitero ku bushake, mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera abasivile mu bihe by’intambara.

Mu gusoza iri tangazo, AFC/M23 yatangaje ko ibabajwe n’ibi bikorwa bikomeye, isaba abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imiryango mpuzamahanga kubimenya no kubikurikirana, ivuga ko ari ibyaha bikorerwa abasivile batagira aho babogamiye.

Uyu mutwe wanasubiyemo ko witeguye gukomeza inshingano zo kurinda abaturage, uko byagenda kose, mu rwego rwo guhangana n’ibyo wise ibikorwa by’urugomo bikorwa mu buryo buhoraho kandi butarobanura.

Ifoto ya Drone (Interineti)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *