AmakuruUbuzima

Minisiteri y’Ubuzima yatangije ikoranabuhanga rizifashishwa ku ndwara z’ibyorezo

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2025, Minisiteri y’Ubuzima, yatangije ikoranabuhanga rishya ryitwa e-IDSR (Electronic Integrated Disease Surveillance and Response), rizajya rikoreshwa mu gukusanya no gukurikirana amakuru y’indwara z’ibyorezo.

Iri koranabuhanga rizafasha u Rwanda gutahura indwara hakiri kare, gukurikirana ibyorezo mu buryo bwihuse kandi bunoze, ndetse no gusangira amakuru hagati y’inzego zitandukanye mu gihe nyacyo. Biteganyijwe ko rizongera ubushobozi bw’igihugu mu gukumira no guhangana n’ibyorezo hakiri kare, binyuze mu gutanga amakuru yizewe kandi yihuse.

Inkuru dukesha Kigali Today ivuga ko mu rwego rwo gutegura ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, hahuguwe abaganga b’amatungo barenga 500 bo mu gihugu hose, hamwe n’abandi basaga 30 bashinzwe kwita ku nyamaswa zo muri Pariki z’Igihugu.

Mu gihe iri koranabuhanga ryamurikwaga, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Claude Muvunyi, yavuze ko ubuzima bw’abantu, ubw’inyamaswa n’ibidukikije bifitanye isano ikomeye kandi bidashobora gutandukanywa.

Yavuze ko iri koranabuhanga ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo guhuza inzego z’ubuvuzi bw’abantu, amatungo n’ibidukikije, hagamijwe gukumira indwara no guteza imbere ubuzima rusange.

Yagize ati: “Ibi bituma dushobora gutanga ibisubizo ku gihe, gukoresha neza ubushobozi dufite no kugira ishusho rusange y’uko indwara zikwirakwira mu bantu n’inyamaswa.”

Bimwe mu byorezo bituruka ku nyamaswa byagaragaye mu Rwanda birimo COVID-19, Marburg, n’ubuganga (Rift Valley Fever).

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Claude Muvunyi. (Ifoto: Kigali Today)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *