AmakuruImyidagaduroPolitiki

Minisiteri y’Urubyiruko yanenze imyitwarire ya  Bad Rama

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yanenze imyitwarire ya Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama, nyuma y’ikiganiro cya Live yakoze ku rubuga rwa Instagram irimo amagambo yibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko amagambo nk’ayo atari yo nzira yo kugera ku nyungu za politiki cyangwa gushaka ibyangombwa byo gutura mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Yanditse agira ati: “Iriya Live nanjye nayibonye. Ibinyoma no kubahuka abayobozi bacu si byo bikora politike. Si nayo nzira ikwiye yo kubona ibyangombwa muri West. Iyo ubikoze, abaturage turakwamagana.”

Bad Rama yakoze iyi Live imara amasaha arenga abiri, agaragaza amarangamutima akomeye, ndetse bigera naho asuka amarira.

Muri icyo kiganiro hari abamushyigikiye, mu gihe abandi banenze amagambo ye bavuga ko atari akwiye gutangazwa ku mugaragaro.

Uyu mugabo uzwi mu myidagaduro y’u Rwanda yarengereye atuka ubuyobozi bw’u Rwanda mu mvugo zikakaye. Si ibyo gusa kuko yanatinyutse kubahuka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’Umuryango FPR Inkotanyi.

Mupende Ramadhan wamamaye nka Bad Rama mu bijyanye n’imyidagaduro akomeje kugarukwaho na benshi, bibaza ku murongo mushya yafashe wo guharabika abayobozi no kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse n’icyaba cyabimuteye.

Mbere y’uko ibi byose biba, ku wa 12 Gashyantare 2026, abinyujije kuri Instagram, Bad Rama yavuze ko u Rwanda rujya mu biganiro byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruhagarariye M23, ndetse ayita umutwe w’ibyihebe.

Agitangaza ibi, benshi bahise babona ko isaha n’isaha igihuru kizabyara igihunyira.

Bad Rama yamenyekanye cyane mu muziki w’u Rwanda ubwo yashingaga inzu (Label) ifasha abahanzi izwi nka ‘The Mane’ yashoyemo akayabo ariko birangira nta musaruro ufatika itanze, kugeza afashe icyemezo cyo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na ho atuye uyu munsi.

Bamwe mu bo mu muryango w’uyu mugabo ndetse n’inshuti ze bakubwira ko atigeze akora politike, ndetse itari no mu bintu yakurikiranaga cyane, ku buryo bibaza uko byagenze ngo ayinjiremo, noneho afite umurongo wo kurwanya u Rwanda.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *