Minisitiri Bizimana yanenze abita Indaya “Indangamirwa”
Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gukosora imvugo ikoreshwa ku bakora Uburaya, babitirira izina ry’Indangamirwa”, agaragaza ko rinyuranye n’igisobanuro nyacyo cy’iri jambo.
Minisitiri Bizimana yagarutse kuri ibi ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu cyagarukaga ku ngingo zitandukanye zirimo gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, imibereho y’urubyiruko rw’u Rwanda n’ibibazo bikirugaragaramo.
Muri iki kiganiro cyabaye ku wa 5 Mata 2026 Minisitiri Bizimana yanenze imvugo yiganje mu rubyiruko ikoreshwa ku bakobwa bakora uburaya, aho bamwe babita “indangamirwa”, ashimangira ko iri zina ridakwiye kuko rifite igisobanuro cyiza mu Kinyarwanda.
Yagize ati: “Numvise hari n’ijambo bazana ritari ryiza, gufata abana b’abakobwa batega bamwe bitaga indaya ukavuga ngo ni indangamirwa, nabyo si byo. Ahubwo urwo rubyiruko niturufashe babe indangamirwa koko. Abantu b’indangamirwa ni abantu bari nta makemwa.Ikinyarwanda ni uko kimeze ntitukice ikinyarwanda.”
Yakomeje asobanura ko kuba indangamirwa bisobanuye kuba umuntu w’icyitegererezo mu ndangagaciro no mu bikorwa byiza, aho abandi bamureberaho bakamwigana.
Ati: “Ukarangamirwa mu byiza bagamije kwigana icyiza wagezeho n’icyerekezo cyiza wagezeho. Ntabwo ari ukukurangamira uriho uyoba.”
Minisitiri Bizimana yasabye ko iri zina ryakosorwa, ariko anashimangira ko urubyiruko rwishora mu buraya rukwiye gufashwa gusubira mu buzima busanzwe no kongera kwinjizwa mu muryango nyarwanda.
Yavuze ko uruhare rw’abakuru ari ingenzi muri uru rugendo, ariko anibutsa urubyiruko ko rufite inshingano zo kwiyubaka no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ati: “Ntidushobora gukorera igihugu warabaswe n’ibiyobyabwenge, uri mu buraya cyangwa warabaye umusinzi. Ntibishoboka kwiteza imbere cyangwa kugira icyo wamarira igihugu, ahubwo uba umutwaro.”
Yongeyeho ko urubyiruko ari rwo rwinshi mu gihugu, bityo rukaba rukwiye gufatanya mu guhangana n’ibyonnyi birushuka, rukirinda ubuzima bworoshye bushobora kurwangiza, ahubwo rugaharanira kubaka ejo hazaza heza n’umuryango ukomeye w’u Rwanda.


