
Minisitiri Nduhungirehe yakebuye BBC ku kwirinda imvugo zandagaza ibihugu
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe, yagaragaje ko atishimiye uburyo ikinyamakuru BBC Gahuza cyanditse inkuru yerekeye imibanire y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko hari imvugo zidakwiriye mu itangazamakuru.
Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Wererwe 2026 mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa X, agira ati: “Nyamuneka BBC Gahuza! Mureke izi mvugo zisesereza kandi zandagaza ibihugu! Izi mvugo ntabwo zihesha icyubahiro umwuga wanyu w’itangazamakuru”.
Aya magambo yatangajwe nyuma y’uko kuri uyu wa Kane, BBC Gahuza yashyize ahagaragara inkuru ifite umutwe ugira uti: “Washington yicaje Kigali na Kinshasa ibasaba kubahiriza amasezerano y’amahoro”.
Ibi kandi bifitanye isano n’inama yabereye i Washington D.C. ku wa 17 na 18 Werurwe 2026, aho intumwa za RDC n’iz’u Rwanda zahuriye ku ngamba zifatika zo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya “Washington Accords for Peace and Prosperity”. Impande zombi ziyemeje kugabanya umwuka mubi, kubahiriza ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu no kugabanya ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.
Muri iyi nama kandi, RDC yemeye kongera imbaraga mu kurwanya umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe impande zombi zashyize imbere kurinda abasivili.
Iyi nama yongeye kwerekana ko u Rwanda na RDC biyemeje gukomeza inzira y’amahoro arambye n’iterambere mu karere k’Ibiyaga Bigari.
