AmakuruPolitiki

Minisitiri Nduhungirehe yanenze urugendo rw’Abanyamulenge rwo gushimira Perezida w’u Burundi

Itsinda ry’Abanyamulenge rizwi nka Banyamulenge Global Advocacy ryakiriwe na Évariste Ndayishimiye ku wa Kabiri w’ejo hashize, rivuga ko ryagiye kumushimira uruhare u Burundi ruvuga ko rwagize mu kurinda ubuzima bw’Abanyamulenge mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no gufasha impunzi zahungiye mu Burundi.

Umuyobozi w’iri tsinda, Charles Nteze, yavuze ko u Burundi bwagize uruhare rukomeye mu gushaka amahoro, anashinja u Rwanda kuba rufite uruhare mu ntambara, ibyo leta y’u Rwanda ihakana ivuga ko yafashe ingamba zo kwirinda gusa.

Nubwo iri tsinda rishimira u Burundi, hari Abanyamulenge bamwe n’amashyirahamwe ya bo, cyane cyane ababa i Minembwe muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bashinja ingabo z’u Burundi ubwicanyi no kubabuza kugera ku by’ibanze, nubwo ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burundi bubihakana.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, abinyujije ku rubuga rwa X, yanenze uru ruzinduko, aruvuga nk’uburyo bwo “gukoresha abantu kurwanya ubwoko bwa bo”. Yavuze ko niba iri tsinda ari iry’ubuvugizi, ryari rikwiye kujya i Minembwe kureba ibibazo abaturage bahura na byo.

Yanongeyeho ko Évariste Ndayishimiye atari akwiye kwakira iri tsinda mu izina ry’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, kuko atabiherewe ububasha n’inzego za wo.

Hagati aho, igisirikare cya RD Congo (FARDC) kivuga ko cyibasira imitwe yitwaje intwaro nka Twirwaneho ifatanya na M23, kigahakana ko kigaba ibitero ku baturage.

Mu gihe cy’imyaka igera kuri ibiri ishize, u Burundi bwinjiye mu kohereza ingabo muri RD Congo nyuma yo kubyumvikanaho na Kinshasa.

Ishyirahamwe ry’Abanyamulenge baba mu mahanga basuye Perezida w’u Burundi mu kumushimira (Amafoto: Ibiro bya Perezida w’u BUrundi)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *