Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Nduhungirehe yashyikirije Perezida wa Djibouti ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yagejeje kuri Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti ubutumwa bw’indamukanyo bwa Perezida Paul Kagame.

Mu rugendo yagiriye mu biro by’Umukuru wa Djibouti, Minisitiri Nduhungirehe yari kumwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia na Djibouti, Gen Maj (Rtd) Charles Karamba. Perezida Guelleh n’itsinda ry’u Rwanda baganiriye ku gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Djibouti bisanzwe bihurira mu bikorwa bitandukanye birimo uburezi, ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi, ikoranabuhanga, itangazamakuru ndetse n’imikoranire mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka n’izindi gahunda mpuzamahanga.

Mu ruzinduko Minisitiri Nduhungirehe akomeje kugirira muri Djibouti, ibihugu byombi byasinyanye andi masezerano icyenda ajyanye no guteza imbere inzego zirimo ubuzima, ingufu, ubutabera, umutekano, siporo n’imibereho myiza. Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri Nduhungirehe hamwe na mugenzi we Abdoulkader Houssein Omar, nyuma y’inama ya Komisiyo ihuriro y’u Rwanda na Djibouti.

Ku wa 13 Ugushyingo, aba ba minisitiri basuye ibyambu bya Djibouti n’icyanya cyahariwe ubucuruzi, bagenzura uburyo ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari bwakwaguka. Djibouti yemereye u Rwanda hegitari 40 z’ubutaka bwo gukoreraho ibikorwa by’ubucuruzi, naho u Rwanda narwo ruha Djibouti hegitari 10 ziri i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Perezida wa Djibouti ashaka guhindura itegeko nshinga rikuraho imyaka ntarengwa yo kwiyamamaza kugira ngo azabashe kwiyamamariza manda ya gatandatu kuko ubusanzwe itegeko nshinga ryavugaga ko ntawemerewe kwiyamamaza arengeje imyaka 75 kandi we afite 77.

Minisitiri Nduhungirehe asuhuzanya na Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *