AmakuruInkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Ibikorwaremezo yasobanuye imikoreshereze y’Ikibuga cy’Indege cya Kigali icya Bugesera nicyuzura

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko mu gihe ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizaba kimaze kuzura, icya Kanombe kitazongera gukoreshwa n’indege nini zitwara abagenzi cyangwa izitwara ibicuruzwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa 9 Ukwakira 2025, ubwo yari amaze kugirana ibiganiro n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku ngamba zafashwe mu kugabanya impanuka zo mu muhanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Gasore yagaragaje ko imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu Bugesera iri kugenda neza kandi bitanga icyizere ko mu 2027 izaba yarangiye.

Ati “Ku kibuga imirimo iragenda neza, intego ni uko mu 2027 kizaba cyuzuye, kigatangira gukoreshwa hagati mu 2028.”

Yakomeje agaragaza ko nyuma y’uko cyuzuye, indege nini zitwara abagenzi zitazongera gukoresha ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe ahubwo ko hazarebwa ibindi cyakoreshwa.

Ati “Indege nini zitwara abagenzi n’iz’ibicuruzwa ntabwo zizakomeza gukoresha iki kibuga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe. Tuzareba ibindi bikorwa bijyanye na cyo cyakomeza gukora kugira ngo kibyare umusaruro.”

Imihanda izahuza Ikibuga cy’Indege cya Kigali gishya na yo izatangira kubakwa mu ntangiriro za 2026

Mu kunoza ibijyanye n’ingendo ziva cyangwa zerekeza kuri iki kibuga cy’indege, hagomba kubakwa imihanda igihuza n’ibindi bice by’igihugu.

Minisitiri Dr. Jimmy Gasore, yavuze ko imirimo yo kubaka imihanda irimo izahuza Umujyi wa Kigali n’Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera izatangira gukorwa mu 2026.

Yavuze ko hateganyijwe nibura imihanda itatu y’ingenzi izahuza Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera n’ibindi bice by’Igihugu.

Ubu hatangiye gutunganywa inyigo za yo nubwo yirinze kugaragaza ingengo y’imari izifashishwa mu kuyubaka ariko avuga ko imirimo izatangira mu ntangiriro za 2026.

Ati “Muri rusange hari imihanda itatu izahuza ikibuga cy’indege n’ibindi bice by’igihugu. Harimo uzahuza Masaka n’ikibuga cy’indege, uzagihuza n’igice cy’inyuma cya Bugesera n’undi munini uzahuza iki kiraro cya Kicukiro n’Ikibuga cy’Indege. Inyigo yararangiye mu gihe gito turatangira gutanga amasoko ku buryo tubara ko umwaka utaha imirimo izaba yatangiye.”

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu Bugesera, kiri kubakwa ku buso bwa hegitari 900.