Minisitiri w’Intebe wa Noruveje yemeye ko igikomangoma cyakoze ikosa mu mubano na Epstein
Minisitiri w’Intebe wa Noruveje, Jonas Gahr Støre, yatangaje ko yemera ibyavuzwe n’Igikomangoma cy’umwamikazi, Mette-Marit, by’uko cyakoze ikosa rikomeye mu myanzuro cyafashe, nyuma y’uko hamenyekanye ko cyagiranye imikoranire n’uwakoze ibyaha byo gusambanya abantu, Jeffrey Epstein, wamaze gupfa.
Mu nyandiko nshya zashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku bijyanye na Epstein, izina ry’Igikomangoma Mette-Marit rigaragara inshuro nyinshi cyane hagati y’umwaka wa 2011 na 2014.
Ibi bibaye mu gihe umuryango w’ubwami bwa Noruveje wongera guhura n’akaga, mbere gato y’uko hatangira urubanza rw’umuhungu w’Igikomangoma, Marius Borg Høiby, ruzamara ibyumweru birindwi i Oslo. Arezwe ibyaha 38 birimo gufata ku ngufu no gusambanya ku gahato.
Igikomangoma Mette-Marit yashakanye n’Igikomangoma cya Noruveje, Haakon, yari asanzwe ari umuturage usanzwe, icyo gihe umuhungu we Marius Borg Høiby yari afite imyaka ine. Biteganyijwe ko azaba umwamikazi igihe umugabo we azaba yimye ingoma.
Nyuma y’uko ibikubiye mu butumwa bwa imeli (email) bwavuganywe na Epstein bitangiye kumenyekana, ku wa Gatandatu Igikomangoma Mette-Marit cyasohoye itangazo kivuga ko cyakoze ikosa rikomeye kandi ko cyicuza kuba cyarigeze kugirana umubano uwo ari wo wose na Epstein, kikavuga ko ibyo biteye isoni cyane.
Cyavuze kandi ko gifitiye impuhwe n’ubwiyunge bukomeye abagizweho ingaruka n’ihohoterwa ryakozwe na Jeffrey Epstein.
Nubwo Minisitiri w’Intebe atigeze avuga byinshi birenze kwemera amagambo y’Igikomangoma yo kwicuza, abanenga bavuga ko kumvikana gutyo ku mugaragaro ku muryango w’ubwami ari ibintu bidasanzwe muri Noruveje.
Støre yanavuze ko na Thorbjørn Jagland wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Noruveje na we yakoze ikosa rikomeye, nyuma y’uko hamenyekanye ko yari yateganyije kujyana umuryango we mu biruhuko ku kirwa cya Epstein cyihariye, nubwo nyuma yaje kubihagarika.
Amakuru mashya yerekeye Epstein agaragaza ko Igikomangoma Mette-Marit cyamaze iminsi ine mu rugo rwa Epstein i Palm Beach muri Florida, muri Mutarama 2013. Hari na imeli (email) imwe yoherejwe ivuye kuri konti y’Igikomangoma isaba Epstein inama ku byerekeye gushaka amashusho y’abagore bambaye ubusa bitwaje ikibaho cyo koga ku nyanja, yo gushyirwa ku rupapuro rw’inyuma rwa telefone y’umuhungu we.
Imvugo igaragara muri ubwo butumwa yatunguye cyane abasesenguzi n’abanyamakuru muri Noruveje, ndetse hari ubutumwa bugaragaza ko ashobora kuba yari azi igifungo Epstein yari yarigeze guhabwa mu 2008.
Umuryango w’ubwami bwa Noruveje umaze igihe uhura n’ibibazo bitandukanye birimo n’ishyingiranwa rya mushiki w’Igikomangoma Haakon, Märtha Louise, n’umunyamerika wiyita umushaman.
Mu gihe Noruveje yitegura urubanza rwa Marius Borg Høiby, abantu benshi baribaza impamvu nyina atigeze amenya ububi bwo gukomeza kugirana umubano na Epstein, ndetse n’uruhare rw’abajyanama be muri icyo kibazo.
Igikomangoma Mette-Marit kirwaye indwara ikomeye y’ibihaha (pulmonary fibrosis), kandi abaganga barimo gutegura kumushyira ku rutonde rw’abakeneye gusimburizwa ibihaha.
Umuhungu we w’imyaka 29, utari mu bagize umuryango w’ubwami, ahakana ibyaha bikomeye aregwa. Kimwe mu byaha byo gufata ku ngufu bivugwa ko cyabaye igihe umugore yari yasinze asinziriye, mu gihe ibindi bitatu bivugwa ko byakozwe ku bagore bari badashoboye kwirwanaho, ibyo bikabarwa nko gufata ku ngufu mu mategeko ya Noruveje.
Aramutse ahamwe n’ibyaha, ashobora guhabwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10.
Nta n’umwe mu muryango w’ubwami uzitabira urubanza ruzatangira ku wa Kabiri mu rukiko rw’akarere rwa Oslo.
Icyakora, mu magambo yuzuyemo amarangamutima yatangarijwe abanyamakuru mu cyumweru gishize, Igikomangoma Haakon yavuze ko batekereza ku bantu bose bagizweho ingaruka n’uru rubanza, kandi ko bazi ko ari igihe gikomeye kuri benshi, bityo bakabihanganisha.
Yongeyeho ko nubwo uwo mwana atari mu muryango w’ubwami, bamwitaho cyane kandi ari umwe mu bagize umuryango wabo w’ingenzi.

