AmakuruImyidagaduroShowbiz

Miss Muyango yatunguranye agaragaza ko yaguze umubavu w’ibihumbi 600Rwf

Miss Uwase Muyango Claudine , umwe mu bagore bamaze kubaka izina mu kuyobora ibirori bibera mu tubari twiyubashye mu Rwanda no hanze, yatunguye benshi agaragaza ko yishimiye kugura umubavu (Perfume) ufite agaciro kabarirwa mu bihumbi 600Rwf.

Miss Muyango uri i Brussels mu Bubiligi yifashishije konti ye ya Instagram ku mugoroba ku wa tariki ya 12 Werurwe 2026 yagiye ahashyirwa ubutumwa bw’amasaha 24 (Instagram Stories), maze asangiza amafoto menshi abamukurikira yerekana ko yari mu iduka ricuruza ibicuruzwa bya Louis Vuitton uruganda rukomeye rw’Abafaransa mu gukora imyambaro,imikufi, amasaha, inkweto,ibikapu, imibavu , n’ibindi by’agaciro.

Muri ayo mafoto Muyango yakomeje yerekana ko yiguriye umubavu witwa Ombre Nomade Eau de Parfum ukorwa n’uruganda rwa Louis Vuitton.

Uyu mubavu uzwiho kugira impumuro yihariye y’indabo z’iroza kandi iyo mpumuro ikaramba cyangwa igatinda ku muntu wawiteye.

Uyu mubavu ushobora gukoreshwa n’abagabo n’abagore , uba mu gacupa k’umukara ka Mili Litiro 100, ukaba ugura ama dorali $410 angana n’ibihumbi 600Rwf uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Instagram yatunguwe no kubona iyi nkuru anyarukira ahatangirwa ubutumwa yibaza niba uyu mubavu unanyobwa abandi bo bagaragaza ko ntabadisanzwe mu gihe yaba ashoboye kuyishyura.

Miss Muyango w’imyaka 27 amaze icyumweru i Brussels mu Bubiligi aho yagiye tariki ya 04 Werurwe 2026 aho yari agiye mu kazi ko kuyobora igitaramo cyiswe “Afro Legacy Eve of Women’s Day” cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 07 Werurwe 2026, cyahuriyemo Bruce Melodie na Sheebah Karungi.

Ubutumwa bwa Miss Muyango bwatanzweho ibitekerezo bitandukanye
Umubavu Miss Muyango yaguze
Miss Muyango amaze iminsi ari mu Bubiligi

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *