AmakuruPolitiki

MONUSCO igiye gusubira Uvira: Indege z’ubutasi zibimburiye ingabo ku butaka

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buzwi nka MONUSCO, ziteganya gusubira mu mujyi wa Uvira mu byiciro. Ibi byatangajwe na Jean-Pierre Lacroix, umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro, uri mu ruzinduko muri iki gihugu.

Nk’uko yabitangarije Radio RFI, mbere yo kohereza abasirikare ku butaka, hazabanza koherezwa indege zishinzwe ubutasi ziva i Goma kugira ngo zisuzume uko umutekano wifashe i Uvira.

MONUSCO yari yaravuye mu Ntara ya Kivu y’Epfo mu 2024, mu rwego rwa gahunda yo kugabanya no gusoza ubutumwa bwa yo bwari bumaze imyaka myinshi bwongererwa manda buri mwaka.

Mu nshingano nshya yahawe, MONUSCO ishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23. Lacroix yavuze ko gusubira muri Uvira biri muri iyo gahunda yo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.

Nyuma yo kuva i Kinshasa, Lacroix yitezwe no gusura ibirindiro bya MONUSCO i Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, aho ubu ingabo za ONU zisigaye zikorera cyane. Yagaragaje ko hari impungenge ku mutekano wa kajugujugu n’abapilote ba zo, ashimangira ko hakenewe icyizere cy’umutekano mbere yo gutangira ibikorwa.

RFI yatangaje ko indege zizajya gutata uko ibintu bimeze i Uvira zizahagurukira i Goma, agace kari kugenzurwa na AFC/M23. Icyakora, ikibuga cy’indege cya Goma kiracyafunze, kandi ntiharamenyekana niba M23 izemera kugifungura kugira ngo gikoreshwe n’ingabo za ONU.

Nyuma y’icyiciro cy’ikorwa ry’ubutasi bwo mu kirere, hazakurikiraho kohereza abasirikare ku butaka, babanza bake hanyuma umubare ukiyongera buhoro buhoro.

Lacroix yanavuze ko ingabo za MONUSCO zitazifashisha imbaraga za gisirikare mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington cyangwa aya Doha, ahubwo ko hakenewe cyane inzira za dipolomasi kugira ngo ayo masezerano yubahirizwe.

Ingabo za Monusco (Ifoto: BBC)
Ejo hashize, Lacroix yahuye na Tshisekedi i Kinshasa, uyu munsi ategerejwe i Beni muri Kivu ya Ruguru (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *