AmakuruUbumenyi

Mozambique: Umwana wavukiye mu giti kubera imyuzure, yapfuye ku myaka 25 azize kubura amaraso

Mu kwezi kwa Gashyantare 2000, imyuzure ikomeye yibasiye amajyepfo ya Mozambique nyuma y’uko uruzi rwa Limpopo rurenze inkombe za rwo, ihitana ubuzima bw’abantu amagana, mu gihe abandi babarirwa mu bihumbi amagana bameneshwaga bakava mu bya bo.

Muri ayo mateka mabi, hagaragaye amashusho yakomeje kwibukwa cyane: umubyeyi n’umwana w’uruhinja bakurwa mu giti n’indege ya kajugujugu mu rwego rwo kubarokora, aho amazi yari yararengereye hose. Iryo shusho ryabaye kimwe mu bimenyetso bikomeye by’iyo myuzure, yari mibi cyane kurusha izindi Mozambique yari yarigeze guhura na zo.

Camera za televiyo zafashe amafoto ya Rosita akimara kuvukira mu giti (Ifoto: BBC)

Uwo mwana wavutse muri ibyo bihe bidasanzwe yari yavukiye mu giti nyina yari yuriye ahunga amazi, amwita Rosita Salvador Mabuiango, aza kumenyekana cyane ku izina ry’umwana w’igitangaza.

Nyuma y’imyaka 25 gusa avutse muri ubwo buryo budasanzwe, Rosita yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe, nk’uko byemejwe n’umuvandimwe we mu kiganiro yagiranye na BBC dukesha iyi nkuru.

Mu kwibuka ubuzima bwe, Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, yavuze ko Rosita yari ikimenyetso cy’icyizere n’ihumure ku bakobwa benshi bo muri icyo gihugu.

Nyina wa Rosita, Carolina Cecilia Chirindza, yahuye n’iyo myuzure ku Cyumweru nimugoroba ahagana saa kumi, aho amazi yari yamaze kuzura hose, nk’uko Croix-Rouge yabisobanuye icyo gihe. Carolina yavuze ko amazi yari amaze kugera ku nzu kandi agenda yiyongera kandi afite imbaraga, bituma we n’abandi bo mu mudugudu bahungira mu biti.

Ati: “Nari nitwaje abana banjye babiri bato, ngerageza kurira igiti, ariko byari bigoye cyane. Twari abantu 15, tumarayo iminsi ine. Twarasenze cyane. Nta byo kurya twari dufite, abana barariraga, ariko nta cyo twari dufite cyo kubafasha”.

Mu rukerera rwo ku wa Gatatu, Carolina wari utwite yatangiye kubyara ari muri icyo giti, maze we n’umwana babonwa n’indege ya gisirikare yo muri Afurika y’Epfo yari iri mu bikorwa by’ubutabazi.

carolina n’umwana we, bafotowe ubwo bari mur rusinzuko muri Amerika (Ifoto: BBC)

Nyuma ya ho, Carolina na Rosita babaye ikimenyetso cy’ingaruka z’iyo myuzure ku gihugu cya Mozambique. Mu mpera za 2000, bombi bagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho baganiriye n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse bagira uruhare mu bukangurambaga bwo gushaka inkunga yo gufasha igihugu cya bo kongera kwiyubaka.

Mu kwemeza urupfu rwa Rosita kuri uyu wa Mbere, umuvandimwe we Celia Salvador yabwiye BBC ati: “Yitabye Imana nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe. Ndababaye cyane. Yapfuye azize indwara ntashoboye gusobanura neza”.

Abagize umuryango batangaje ko Rosita yari amaranye igihe indwara yo kubura amaraso (anaemia). Kubera ubukana bwa yo, yari amaze ibyumweru birenga bibiri ari mu bitaro, aza gupfira ku bitaro byo mu cyaro cya Chibuto aho yavukiye.

Perezida wa Mozambique na we yihanganishije umuryango, agira ati: “Ni inkuru ibabaje cyane. Nifurije umuryango kwihangana. Rosita yari ikimenyetso gikomeye ku bakobwa bo muri Mozambique”.

Rosita yakuriye mu muryango we, asoza amashuri yisumbuye i Chibuto. Asize umwana w’umukobwa w’imyaka itanu.

Umusesenguzi wa politiki, Charles Mangwiro, yavuze ko urupfu rwa Rosita rukwiye kuba isomo ku gihugu mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi. Yagaragaje ko ibibazo by’abaganga badahembwa, kubura imiti n’ibikoresho by’ibanze bikomeje kugora urwego rw’ubuzima.

Nubwo hashyizweho abakozi b’ubuvuzi benshi mu myaka ishize, abasesenguzi bavuga ko hakiri icyuho gikomeye mu bijyanye n’ibikoresho n’imiti.

Meya wa Chibuto, Henriques Machava, yatangaje ko ubuyobozi bw’umujyi buri gukorana n’umuryango wa Rosita mu gutegura umuhango wo kumushyingura, kandi ko ibizakenerwa byose bizishyurwa n’ubuyobozi bwa ho.

Ikarita yerekana igihugu cya Mozambique n’aho Rosita yaguye mu bitaro by’iwabo i Chibuto (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *