Mu gihe gusezera kuri Ayatollah Khamenei biteganyijwe, Israel yavuze ko ishobora kwica umusimbura
Ibinyamakuru bya leta ya Irani bivuga ko ibirori byo gusezera ku Muyobozi Mukuru w’Ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei, bibera i Tehran uyu munsi ku wa 4 Werurwe 2026.
Khamenei yishwe mu gihe ibitero by’Amerika na Israel byatangiraga ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ku wa 28 Gashyantare 2026. Yapfuye afite imyaka 86. Yari amaze kuyobora Iran nk’Umuyobozi w’ikirenga guhera mu 1989, asimbuye Ruhollah Khomeini, washinze Iran ya nyuma ya Shah kandi wari waragize uruhare rukomeye mu mpinduramatwara yo mu 1979.
Bivugwa ko ibirori byo kumusezera bitangira saa 18:30 ku isaha y’aho (20:30 ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi) bikazamara iminsi itatu mbere y’umuhango wo kumushyingura, nk’uko ibinyamakuru bya leta bibivuga.
Ikinyamakuru The New York Times cyo muri Amerika kivuga ko umuhungu wa Khamenei, Mojtaba Khamenei, asa n’uwiboneye imbere mu bahatanira kuba umuyobozi mukuru mushya, kandi ko icyemezo gishobora gufatwa hakiri kare n’igitondo cyo kuri uyu munsi.
Umuhungu wa kabiri wa Ayatollah Ali Khamenei, Mojtaba Khamenei, ari mu bahatanira cyane gusimbura se mu buyobozi bwa Irani. Amakuru y’abanyamakuru babiri bo muri Irani, yatangajwe na Reuters, avuga ko Mojtaba yarokotse ibitero by’Amerika na Israel byagabwe ku gihugu cya bo.
Minisitiri w’Ingabo za Israel, Israel Katz, abinyujije ku rukuta rwa X, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gicurasi 2026, yatangaje ko uwo ari we wese uzatorwa nk’umuyobozi mushya wa Irani asimbura Khamenei ashobora kwicwa.
“Uwo ari we wese uzatorwa n’ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Irani kugira ngo akomeze umugambi wo gusenya Israel, gutera ubwoba Amerika, isi y’ubwisanzure n’ibihugu byo mu karere, no guhohotera abaturage ba Irani, azaba icyitegererezo cyo kwicwa, aho yaba yihishe hose cyangwa”.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, ku wa Kabiri w’ejo hashize yatangaje mu ruhame uko abona ubuyobozi bwakabayeho muri Irani nyuma y’urupfu rwa Ali Khamenei Ayatollah. Yavuze ko icyo afata nk’”ibihe bibi cyane” ari uko hashyirwaho undi muyobozi udashyira imbere inyungu z’Amerika cyangwa ukaba yakomeza umurongo wa politiki atemeranya na wo.
Ibi yabivugiye mu biro bye bya “Oval”, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, agaragaza impungenge afite ku hazaza h’ubuyobozi bwa Irani nyuma y’ibi bihe bikomeye bya gisirikare.


