AmakuruImyidagaduroShowbiz

Mu mafoto Clapton Kibonge yasabye anakwa n’umugore we babyaranye gatatu

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Mugisha Emmanuel wamamaye ku mazina ya Clapton Kibonge Kuri uyu wa 4 Mata 2026, Yakoze ubukwe n’umugore we Ntambara Mutoni Jacky bari bamaze imyaka 8 babana ndetse banafitanye abana 3.

Ubukwe bwa Clapton Kibonge n’umugore we Ntambara Mutoni Jacky bwabereye ahitwa i Rwempasha mu Karere ka Nyagatare ku wa 4 Mata 2026.

Nyuma yu muhango wo gusaba no gukwa bagiye gusezeranira imbere y’Imana mu rusengero rwitwa Gasinga Miracle Center i Rwempasha.Clapton Kibonge yari yarasezeranye mu mategeko mu 2018.

Uyu mugabo ntiyahise akora ubukwe busanzwe ngo asezerana imbere y’Imana no gusaba no gukwa kubera ko nta bushobozi yari afite bwo gukora iyo mihango yose.

Aba bombi bibarutse imfura mu 2018, mu 2022 nibwo bibarutse ubuheta naho mu 2024 bibaruka umwana wa gatatu.

Clapton na Jacky bamaze imyaka 8 babana (:Photo:Igihe)
clapton yishimiye gusaba anakwa Ntambara Jacky (:Photo: Igihe)

Ubukwe bwa Clapton Kibonge na Jacky bwitabiriwe n’ibyamamare

Willy Misago wa Zacu TV n umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Clapton
Fuadi Uwihanganye umunyamakuru wa B&B FM Kigali
Kimenyi Yves yitabiriye ubu bukwe
Ndimbati nawe yari yitabiriye ubu bukwe
Umunyarwenya Ravanelly
Nyabitanga Nicole wamamaye kuri YouTube nawe yitabiriye ubu bukwe
Bahati makaca nawe yaje gushyigikira Clapton
Umunyamakuru David Bayingana
Umunyamakuru Kayitesi Yves nawe yitabiriye ubu bukwe
Umukinnyi wa filime Killaman nawe yitabiriye ubu bukwe
Dogiteri Nsabi , Bamenya bari muri ubu bukwe
Fally Merci, Irene Murindahabi na Niyo Bosco bari muri ibi birori
Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava yaje gushyigikira umukinnyi wa filime mugenzi we
Imfura ya Clapton Kibonge
Junior Giti n’umusizi Junior Rumaga bari muri ibi birori
Rusine Patrick n’umugore we bitabiriye ubu bukwe

Amafoto: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *