AmakuruImyidagaduro

Mu marira n’agahinda, Yampano yatanze ubutumwa nk’ubw’umuntu usezera ku isi

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi ku izina rya Yampano yashenguye abakunzi be ubwo yasangizaga abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga ifoto ari kurira, hanyuma ayiherekesha ubutumwa bwuzuye intimba n’agahinda.

Nk’uko yabinyujije ku rukuta rwe rw’urubuga rwa Instagram, Yampano yavuze ko yizeye abantu akabaha urukundo badakwiye yagombaga guha ibindi bintu nk’imbwa kuko ngo yo itamugambanira.

Yagize ati: “Kubera wenbda kuvukira kure y’iterambere, hari igihe mpa urukundo abantu nkarwima imbwa, kandi burya imbwa ntiyakugambanira”.

Akomeza agira ati: “Reka mbabwire, nta muntu n’umwe wanyumva, ariko byose byapfiriye mu gutanga umutima wnajye. Ibihe bizacaho haze ibindi kandi byiza. Mwana wanjye cyangwa muntu wanjye, aheza ni mu ijuru”.

Abenshi mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa, bamubwiye ako agomba gukomera kubera ibihe arimo no kwirinda kugira intekerezo mbi ko ahubwo yasenga Imana cyane ikamufasha kutagira agahinda gakabije.

Abantu bamwe bafashe ibyo Yampano yavuze babigereranya n’ibihe bikomeye arimo, nyuma y’uko amashusho ye ari gutera akabariro n’umukunzi we agiye hanze. Akimara kubona ayo mashusho asakara, Yampano yegereye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, atanga ikirego cyatumye abantu batanu batabwa muri yombi.

Abatawe muri yombi bari gukurikiranwa n’urukiko, aho umwe mu baregwa yasabye ko na Yampano na we akorwaho iperereza kuba ari we wafashe ayo mashusho ndetse akayabika kuri email yari azi neza ko hari abandi bayabona.

Kuri ubu Yampano ari kubarizwa ku mugabane w’Uburayi, mu Bubiligi, aho yajyanye n’umukunzi we kuganira n’Abanyarwanda babayo ngo bumvikane niba yazabataramira mu mpera z’uyu mwaka.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *