AmakuruPolitiki

Muhanga: Bagurishije inka za “Gira inka” ngo bishyure amande, abayabuze barahunga

Abaturage bo mu Mudugudu wa Muyebe, Akagali ka Ruhango, Umurenge wa Rongi w’Akarere ka Muhanga bavuga ko byabasabye kugurisha inka zo muri gahunda ya “Gira inka” kugira ngo babashe kwishyura amande baciwe bigeza n’ubwo bamwe bahunga.

Aba baturage bavuga ko umuyobozi w’akagari ushinzwe imibereho myiza (SEDO), Ezeckciel, afatanyije n’ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Rongi babaciye amande y’amafaranga y’u rwanda ibihumbi magana abiri na makumyabiri (220,000FRw) kuri buri umwe mu bantu makumyabiri, babashinja gusenya amaterasi y’indinganire.

Umwe muri abo baturage yagize ati: “Inka twarazigurishije kugira ngo tubone amafaranga y’amande baduciye”.

Undi na we ati: “Gitifu yakomeje kuntota, inka ndayigurisha. Kubona indi kuko yari ntoya birangora. Rwose turi kurengana”.

Nk’uko aba baturage babitangarije TV1 dukesha iyi nkuru, ngo baciwe amafaranga ibihumbi 220,000 FRW bazira gusenya amaterasi y’indinganire ariko bo bakavuga ko kwari ukuyasazura kuko yari ashaje.

Si ibyo gusa kandi kuko hari n’abanavuga ko bafungiwe mu biro by’akagari umunsi wose bikabasaba kubanza gutanga ayo mafaranga y’amande kugira ngo babafungure, ndetse bakanavuga ko nta kitansi bahawe yemeza aho ayo mafaranga yarengeye.

Abaturage bavuga ko aya materasi y’indinganire yakozwe mu 1982, bamwe bayahabwa mu 2010. Bavuga ko babonye imbingo zari ziteyeho zishaje bamwe barazirandura ngo bazivugurure ari na cyo ubuyobozi bwashingiyeho bubaca amande, abayabuze barahunga.

Uyu yagize ati: “Urugero nka … abo bantu ni bamwe bahunze mu mudugudu kubera ayo mande. Na Mutwarasibo yarabuze”.

Nubwo abo baturage bavuga ko baciwe amande kubera gusenya amaterasi, bigasaba bamwe kugurisha inka za “Gira inka”, ababuze amande bagahunga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Placide Ndayisenga, yavuze ko abo baturage babeshya kuko abo yabonye bangije amaterasi y’indinganire ari batatu gusa kandi ko na bo batabihaniwe ahubwo bahawe imbabazi nyuma yo kwemera kuzasana ayo materasi.

Yagize ati: “Icyo uvuze cy’inka za “Gira inka” bagurishije byo nawe urumva ko bitashoboka kuko usibye no kugira ngo umuntu yishyure amande agurishije inka, ahubwo n’iyo yihishe akayigurisha ku bibazo bye bwite, ntabwo tubimwemerera”.

Iki kibazo cy’abaturage bavuga ko bagurishije inka bakomora kuri “Gira inka” ngo bishyure amande abandi bagahunga, basaba ko ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwakohereza itsinda rikagikurikirana kuko bamwe bavuga ko barengana.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *