Muhanga: Umuyobozi w’ikimina arashinjwa gutorokana amafaranga y’abanyamuryango
Abarenga 20 mu banyamuryango 50 bo mu kimina “Dukunde Kwizigama” gikorera mu Mujyi wa Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, ni bo bari gutabaza unuyobozi ngo bubishyurize umubitsi wa bo witwa Safari.
Ubwo baganiraga na TV1 dukesha iyi nkuru bavuze akababaro ka bo n’umubare w’amafaranga uwo mubitsi ashinjwa.
Uyu yagize ati: “Araregwa miliyoni enye, ibihumbi magana arindwi mirongo irindwi n’icyenda na magana atanu (4,779,500Rwf)”.
Ku wa 23 Ukuboza 2025 ni bwo bagimbaga kugabana amafaranga bizigamiye mu mezi atandatu, aeiko baje gutungurwa n’uko Safari yayahaye bamwe abandi akayabima.
Ati: “Ikigaragara ni uko yafashe amafaranga ayashora mu bikorwa bye kandi ubushobozi arabufite. Iyo ataza kubugira ntiyari guca ku ruhande ngo ahe amafaranga bamwe kandi bari bafitemo menshi”.
Undi na we yagize ati: “Nkanjye nizigamaga inihumbi bibiri (2,000) buri munsi. Mu mezi atandatu nari maze kugeza mu bihumbi magana atatu na bine (304,000) ntashyizeho inyungu. Ayo mafaranga ni menshi ndetse ibyo nari nayapangiye ntibigishobotse kuko bishobora gutuma mba imbobo kandi nari nsanzwe nikorera”.
Uretse aba kandi, hari n’abavuga ko ayo mafaranga bari bayazigamiye kuzishyura amafaranga y’ishuri ariko bikaba byaratumye abana bagenda nta yo bajyanye.
Aba baturage bifuza ko ubuyobozi bwaboshyuriza vuba kuko bakagombye kuba baragabanye mu kwezi kwa cumi n’abiri k’umwaka ushize.
Safari ntiyabonetse ku murongo wabtelefoni kugira ngo asobanure iby’aya mafaranga ashinjwa gusa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yavuze ko inzego z’ibanze zashyikirije Safari urwego rw’ubugenzacyaha, RIB.
Yagize ati: “Ikibazo turakizi, bakitugejejeho tariki ya 6 Mutarama 2026, uyu Safari twarufashe tumushyikiriza RIB ngo akorweho iperereza, anakurikiranweho iby’iryo tsinda ‘Dukunde Kwizigama’ rimurega”.
Ukurikije iby’iri tsinda ryiganjemo urubyiruko, ni uko bizigamaga neza kuko abenshi muri bo bizigamaga ibihumbi bibiri (2,000) ya buri munsi.

Kanda hano munsi wumve iyo nkuru.
