Muhoozi Kainerugaba yikomye abamugereranya na Idi Amin
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza amagambo akomeye ku rubuga X, aho yasubije abamugereranya n’uwahoze ari Perezida wa Uganda, Idi Amin.
Mu butumwa bwe, Muhoozi yavuze ko yumvise abantu bamwe bamugereranya na Idi Amin, ariko akavuga ko atabyitayeho ahubwo abyakira nk’ishimwe. Yagize ati: “Numvise abantu bamwe bangereranya na Idi Amin. Icyo nababwira ni ukubashimira”.
Yakomeje agaragaza ko mu myaka ya za 1970, Idi Amin yashakaga kurimbura bamwe mu Badange, ariko akavuga ko ubu ibintu byahindutse cyane, aho ngo abo mu muryango we ari bamwe mu bamushyigikiye.
Yasoje ubutumwa bwe agaragaza ukwizera kwe, agira ati: “Ku iherezo, Yesu Kristo ni we udutsindira”.

Amateka ya Idi Amin agarukwaho
Idi Amin yayoboye Uganda kuva mu 1971 kugeza mu 1979 nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Milton Obote. Ubutegetsi bwe bwaranzwe n’igitugu gikabije, ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu, ndetse n’ubwicanyi bwahitanye abantu benshi.
Mu bihe bye, bivugwa ko abantu barenga ibihumbi magana, babarirwa hagati ya 300,000 na 500,000 bishwe. Yirukanye kandi Abahinde babaga mu Bugande n’abandi banyamahanga, ibintu ibi byagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu.
Idi Amin yari anazwiho imvugo zikomeye n’ibyemezo bitunguranye byatumye Uganda ijya mu bwigunge ku rwego mpuzamahanga. Yaje gukurwa ku butegetsi mu 1979 nyuma y’intambara yamuhuje n’ingabo za Tanzania zifatanyije n’Abagande bari mu buhungiro.

