Murumuna w’Umwami w’Ubwongereza yafunguwe mu gihe iperereza rikomeje
Andrew Mountbatten-Windsor, murumuna w’Umwami Charles wa III w’u Bwongereza, yarekuwe mu gihe iperereza rikomeje nyuma yo gutabwa muri yombi ku byaha ashinjwa byo kwitwara nabi mu kazi ka rubanda.
Ejo hashize ku wa Kane, Polisi yo mu gace ka Thames Valley yatangaje ko uyu mugabo w’imyaka hafi 60 yafatiwe i Norfolk, kandi ko hakozwe ibikorwa byo gusaka mu ngo i Berkshire n’ i Norfolk.
Umwami Charles wa III yavuze ko “amategeko agomba gukurikizwa” mu gihe yavugaga ku ifatwa rya Andrew, gusa Andrew we yakomeje guhakana avuga ko nta kibi yakoze nk’uko Reuters ibitangaza.
Polisi yari yamaze gutangaza ko iperereza ryibanze ku birego bijyanye n’imikoranire ya Andrew na Jeffrey Epstein, wapfuye akaba yarahamwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse no ku birego by’uko Andrew ashobora kuba yarasangije amakuru y’ibanga.
Ubutumwa hagati ya Andrew na Epstein bugaragara mu madosiye yashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’Amerika.
Mu itangazo rishya ryasohowe ejo hashize ku wa Kane nimugoroba, polisi y’i Thames Valley yemeje ko Andrew “yarekuwe mu gihe iperereza rikomeje”, yongeraho ko ibikorwa byo gusaka icumbi rye i Norfolk byarangiye.

