Musanze: Abantu batazwi biraye mu baturage barabatemagura
Abantu batazwi biraye mu baturage bo mu gasanteri ka Gashangiro, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve w’Akarere ka Musanze, barabatemagura ariko ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.
Ibi byabaye mu rukerera rw’ejo hashize ubwo insoresore zitwaje intwaro gakondo zirimo ibyuma n’imihoro zateye abaturage bo muri aka gace.
Umwe mu baturage yatangarije BTN TV dukesha iyi nkuru agira ati: “Hari mu masaa munani, umusore w’imbere y’iwanjye numva aratatse ngo: ‘Nimuntabare baranyibye, baranyibye’. Nanjye mpita mfata akadomoro ndakavuza ndatabaza. Bya bisambo biriruka. Bari bamaze kumutema no kumwiba, bageze epfo batema undi muntu. Ngo bahise bakomeza bageze no ku bandi bantu barabatemagura”.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko iki kibazo kimaze kuba nk’umuco ari na ho bahera bavuga ko hakwiye gufatwa ingamba zo gukaza umutekano.
Umuturage ati: “Icyo twifuza ni uko Polisi yajya idufadha gucunga umutekano kugeza mu masaa saba, saa munani kuko ni bwo abo bajura baza”.
Uretse abaturage bahuye n’uru rugomo, ngo n’abanyerondo bari baje gutabara, babakubitaguye, babahindura intere nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza, Niyonsenga Ignace.
Yagize ati: “Ikibazo twakimenye saa munani n’igice ko abo bajura baje bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, bibye mu maduka amwe, bageze ku wundi mucuruzi basanga ari maso bamuteragura ibyuma baranamutema ubu ari kwa muganga. Bakomeje bahura n’irondo ry’umwuga na bo barabakomeretsa haza polisi na ambulance yatwaye abakomeretse kwa muganga”.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntwara y’Amajyaruguru, IP Igance Ngirabakunzi, yemeje iby’aya makuru ndetse anavuga ko hari abamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati: “Ayo makuru twayamenye ndetse bane muri bo bamaze gufatwa tukaba tukiri gushakisha n’abandi bagize uruhari muri ubwo bugizi bwa nabi kugira ngo bakurikiranwe”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari avuga ko bagiye gukaza ibikorwa by’umutekano mu gihe abaturage bavuga ko abanyerondo bitwaza iminyafu idashobora guhangana n’ayo mabandi ahubwo bagasaba ko Polisi yabagoboka.

Ibiro by’Umurenge wa Cyuve birimo agasantere kabereyemo urugomo
