Musanze: Polisi yafunze abasore babiri bagaragaye bakubitira umukobwa mu muhanda
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu mashusho bakubita umukobwa i Musanze.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga yemeje aya makuru avuga ko aba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.
ACP Rutikanga yabitangaje ku wa 2 Weurwe 2026, yifashishije urubuga rwe rwa X (Yahoze ari Twitter) ubwo yasubizaga Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna wari washyize hanze amashusho y’abo basore bakubita umukobwa.
ACP Rutikanga yahise asubiza ati “abagaragaye muri aya mashusho bafashwe, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza. Turashimira abagize uruhare mu gutanga amakuru.”
Muri ayo mashusho, abasore babiri bagaragara bakubita uwo mukobwa, bamukurura hasi mu muhanda, bamukubita imigeri, ibipfunsi n’inshyi.


