Amakuru

Musanze: Umugore yarumye igitsina cy’umugabo we hafi kugica

Mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umugore warumye ugitsina cy’umugabo we, akavugako yamuhoye kumuhohotera ashaka kumusambanya ku gahato, ndetse agashaka kumusambanya aziritse, mugihe Umugabo we abihakana ahubwo akemezako yamusabye kumuhindukirira mu buriri aho guhindukira yakadukira itama arariruma akomereza no kubugabo bwe nabwo araburuma hafi kubuca.

Uyu muryango ubusanzwe ubana byemewe n’amategeko aho utuye mu karere ka Musanze mu mudugudu wa Kabaya mu murenge wa Muhoza bakaba bafitanye abana batatu bisanzwe bizwiko bahoranaga amakimbirane bagahora bashinjanya amakosa.

Iyi nkuru dukesha inyarwanda.com bikaba kandi byemejwe Umuyobozi w’Akagari ka Ruhengeri, Mukamusoni Jasmine, yemeza ko uyu mugabo nyuma yo kurumwa n’umugore we yahise ajyanwa kwa muganga igikurikiye bakaba bagiye gushaka umuti urambye uyu muryango

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *