Museveni yagize uwahoze ayobora Ethiopian Airlines Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Uganda Airlines
Perezida Yoweri Museveni yashyizeho ku mugaragaro impuguke izwi mu by’indege, Girma Wake, kuba Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Uganda Airlines. Ibi byakozwe mu rwego rwo kugerageza gukemura ibibazo bikomeje kugaragara muri iyi sosiyete y’indege ya leta ya Uganda.
Iri shyirwaho ryemejwe mu ibaruwa yo ku wa 13 Gashyantare 2026, yohererejwe Minisitiri w’Imirimo n’Ubwikorezi, Edward Katumba Wamala, nyuma y’uko Perezida agaragaje ko muri Uganda Airlines hari intege nke zikomeye mu buyobozi no mu micungire y’ikigo.
Muri iyo baruwa, Museveni yasabye Minisitiri guhita ashyira mu bikorwa ishyirwaho rya Girma Wake nk’Umujyanama (Consultant/Advisor) kugira ngo afashe gukosora ibibazo bijyanye n’imiyoborere n’imikorere by’iyi sosiyete.
Perezida yanditse ati: “Ndabategetse muhite mushyiraho Bwana Girma Wake nk’Umujyanama kugira ngo afashe gukosora intege nke zitandukanye ziri mu micungire y’iyi sosiyete y’indege”.
Yanategetse ko Wake azaba Umuyobozi Mukuru w’agateganyo kugeza muri Nyakanga 2026, ubwo hazaba hashyizweho Umuyobozi Mukuru uhoraho. Muri icyo gihe cy’inzibacyuho, azakorana bya hafi n’Inama y’Ubutegetsi ya Uganda Airlines.
Museveni kandi yasabye ko Umuyobozi Mukuru wari usanzweho, Jenifer Bamuturaki, ahita ava ku mirimo ye kandi agatanga ububasha kuri Girma Wake ndetse n’Inama y’Ubutegetsi.
Girma Wake azwi cyane mu rwego rw’indege, kuko yigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Ethiopian Airlines, imwe mu masosiyete y’indege yageze ku iterambere rikomeye muri Afurika.
Ishyirwaho rye rifatwa na benshi nk’intambwe ya leta igamije gukura Uganda Airlines mu bibazo by’imikorere imaze igihe ihanganye na byo no kugarura icyizere mu baturage no mu bafatanyabikorwa.

