Museveni yakiriye Kikwete baganira ibirimo umutekano muke muri Sudani y’Epfo
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yakiriye intumwa yihariye y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe Ihembe ry’Afurika n’inyanja itukura, Jakaya Kikwete, bagirana ibiganiro byibanze ku kibazo cy’umutekano muri Sudani y’Epfo.
Ibi biganiro byabereye muri Nakasero State Lodge ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 7 Mata 2026, aho abayobozi bombi bagarutse ku bibazo bikomeje kuzahaza Sudani y’Epfo, banagaragaza ko inzira y’ibiganiro hagati y’impande zihanganye ari yo ishobora gutanga igisubizo kirambye.
Nk’uko yabitangaje ku rukuta rwe rwa X, Perezida Museveni yashimangiye ko Uganda izakomeza gushyigikira inzira zose zigamije kugarura amahoro muri icyo gihugu, cyane cyane ashingiye ku biganiro n’ubwumvikane hagati y’abarebwa n’iki kibazo.
Yagarutse kandi ku kamaro ko kugira amahoro arambye muri Sudani y’Epfo, by’umwihariko mu karere ka “Equateur”, gatuwe n’Abagande benshi, avuga ko umutekano wa ho ugira uruhare rukomeye mu guteza imbere umutekano n’ubukungu mu karere kose.
Mu mpera za 2025, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yagize Perezida Museveni umwe mu bayobozi b’ingenzi bashinzwe guhuza impande ziri mu ntambara ya Sudani. Ni we uyoboye komite igamije gushyira ku meza ibiganiro hagati y’ingabo za Leta (SAF) n’inyeshyamba za RSF.
Ibiganiro hagati y’aba bayobozi bibaye mu gihe imiryango mpuzamahanga ikomeje gushishikariza impande ziri mu makimbirane muri Sudani y’Epfo gushyira imbere inzira y’amahoro, hagamijwe kwirinda ko umutekano muke wakomeza guhungabanya ubuzima bw’abaturage n’iterambere ry’akarere.


