Bobi Wine yababajwe no kuba Museveni yanze ko bahurira mu kiganiro mpaka ku matora
Umukandida w’umutwe wa “National Unity Platform (NUP)” ku mwanya wa Perezida, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane nka Bobi Wine, yagaragaje akababaro ku cyemezo cya Perezida Yoweri Museveni cyo kutitabira ikiganiro mpaka cyari cyitezwe cyane cy’abakandida ku mwanya wa perezida cyabaye ku Cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo 2025, nk’uko yabibwiye ikinyamakuru Chimpreports.
Mu gihe amatora muri Uganda agenda yegereza, hasanzwe habaho ibiganiro mpaka byo guhuza abakandida ku mwanya wa Perezida kugira ngo bagaragaze imigambi ya bo ndetse banasubize ibibazo birebana n’imibereho y’abaturage.
Ejo hashize, ku Cyumweru, hari hateganyijwe ikiganiro mpaka cyari cyitezwe cyane n’abatari bake, cyane cyane biteze guhangana gukomeye hagati ya Perezida Yoweri Museveni na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine). Gusa mu buryo butunguranye, Museveni ntiyitabiriye icyo kiganiro. Abashinzwe ibikorwa bye byo kwiyamamaza batangaje ko yagize izindi nshingano zo kwiyamamaza zahuriranye n’iki kiganiro, nk’uko babibwiye Daily Monitor.
Bavuze ko bari babonye ubutumire mu minsi icumi ishize ariko ko Museveni atabonetse kubera izindi gahunda z’amatora. Nubwo bemeje ibyo, Daily Monitor yatangaje ko mu masaha amwe n’ay’icyo kiganiro mpaka, Museveni yagaragaye ari mu kiganiro n’urubyiruko. Abantu benshi babibonye nk’aho yahisemo kwirengagiza ikiganiro mpaka, ariko ikipe ye ivuga ko icyo kiganiro n’urubyiruko cyari cyarafashwe mbere kikazatambutswa uwo munsi.
Bobi Wine yavuze ko Museveni yamutengushye ngo bahangane imbona nkubone. Yagize ati: “Yantengushye cyane kutaza kuko nari mwiteguye rwose maze tugahangana byeruye muri iki kiganiro”.
Mu gihe ibi byabaga, ubuyobozi bw’Ubwami bwa Buganda bwanenze ibikorwa byo kubuza Bobi Wine gukora ibikorwa bye byo kwiyamamaza ndetse n’ihohotera rimukorerwa, nk’uko RFI yabitangaje.
Byakurikiye imivurungano ikomeje kugaragara hagati ya polisi n’abamushyigikiye, harimo n’iyo mu Kayunga tariki ya 28 Ugushyingo ubwo polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso n’imashini zitera amazi.
Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Buganda, Charles Peter Mayiga, yamaganye ku mugaragaro uburyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakorerwa ihohoterwa.
Perezida Museveni, umaze imyaka hafi 40 ayobora Uganda, arimo gushaka manda ye ya karindwi. Afite imyaka 81, avuga ko intego ye ari ugukomeza kubungabunga umutekano n’amahoro kugira ngo ubukungu bukomeze kuzamuka.
Ku ruhande rwe, azahatana n’abandi bakandida barindwi barimo Bobi Wine wa NUP, Nandala Mafabi wa FDC, Gregory Mugesha Muntu wa ANT, Joseph Mbirizi wa Conservative Party, Robert Kasibante wa NPP, Mubarak Sserunga wa Common Man Party na Frank Kabinga wa RPP.
Nk’uko inzego ziyobora iby’amatora n’imiyoborere nka CSIS zibivuga, ibibazo bikunze kugarukwaho cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza birimo izamuka ry’ibiciro, ubushomeri mu rubyiruko, serivisi z’ubuvuzi, ubwikorezi n’imibereho rusange y’abaturage mu gihe amatora ateganyijwe kuba ku wa 15 Mutarama 2026.
