AmakuruPolitiki

Mushiki wa Kim Jong-un yahawe umwanya ukomeye muri guverinoma

Muri Koreya ya Ruguru, mushiki wa Perezida Kim Jong-un, ari we Kim Yo-jong, yazamuwe mu ntera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2026, ahabwa umwanya uri ku rwego rw’umuminisitiri.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya Komite Nkuru y’ishyaka riri ku butegetsi rya Workers’ Party. Nk’uko byatangajwe na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), iri zamurwa mu ntera ryahise rituma abasesenguzi batangira kwibaza ku cyerekezo Pyongyang ishobora gufata mu mubano mpuzamahanga.

Nubwo mu mikorere y’ishyaka Kim Yo-jong yakundaga kugaragara ari inyuma ya musaza we uyoboye igihugu, asanzwe afite ijambo rikomeye mu nzego z’ubutegetsi. Afite imyaka 30 y’amavuko, kandi amazina ye akunze kugarukwaho mu byemezo bikomeye bireba umubano wa Koreya ya Ruguru n’amahanga.

Mu 2018, yabaye umwe mu bayoboye ibiganiro byo kugerageza kuzahura umubano hagati ya Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo, ari na bwo yatangiye kumenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga. Icyakora, yagiye anenga bikomeye Seoul, aho yigeze kwita uwari Perezida wa Koreya y’Epfo “imbwa yizewe ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika”.

Uko imyaka yagiye ishira, imvugo ye yagiye igabanya ubukana, cyane cyane kuva mu 2025 ubwo Lee Jae-myung yatorerwaga kuyobora Koreya y’Epfo, agashyira imbere gahunda yo kugabanya umwuka mubi no kuzahura umubano hagati ya Seoul na Pyongyang.

Kim Yo-jong yanagize uruhare mu nama zo ku rwego rwo hejuru zabereye i Singapour n’i Hanoi, zahuje Kim Jong-un na Donald Trump. Umusesenguzi Ahn Chan-il yabwiye AFP ko afite ubunararibonye buhagije kandi azi neza imikorere y’ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru.

Perezida Kim Jong-Un ari kumwe na mushiki we Kim Yo-jong (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *