AmakuruImyidagaduroShowbiz

Mutoni Assia yagarutse mu Rwanda yakirwa n’umubyeyi we (Amafoto)

Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Mutoni Assia yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka ine agiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mutoni Assia yakiranwe urukumbuzi n’abarimo inshuti ze ndetse n’umubyeyi we wamugaragarije ibyishimo bigera n’aho asuka amarira ku kibuga cy’indege.

Uyu mugore yakunzwe muri filime zitandukanye, yageze mu Rwanda mu saa saba z’ijoro (tariki ya 18 Werurwe 2026) aho yari kumwe n’umugabo we, Uwizeye Mohammed n’abana babo babiri.

Mutoni Assia yakiriwe n’ inshuti ze ndetse n’abo mu muryango we barimo n’umubyeyi we, wamukubise amaso agasuka amarira menshi kubera ibyishimo byo kongera kubona umwana we nyuma y’igihe kirekire.

Mu 2022 ni bwo Assia Mutoni wari umaze kubaka izina muri Sinema Nyarwanda yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asanze umugabo we, muri 2023 ni bwo bibarutse imfura yabo.

Mutoni Assia w’imyaka 32 yagaragaye muri filime zitandukanye zirimo Gatarina, Giramata, Intare y’ingore, Seburikoko, City Maid, Close Chapter yo muri Tanzania n’izindi.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *