Ndambiwe uko Trump na Putin batuma ibiciro by’ingufu bihungabana mu Bwongereza: Starmer
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Sir Keir Starmer, yatangaje ko arambiwe cyane n’uko ibiciro by’ingufu mu Bwongereza bikomeza kuzamuka bitewe n’ibikorwa bya Donald Trump na Vladimir Putin.
Mu kiganiro yagiranye na ITV mu kiganiro “Talking Politics Podcast” ubwo yari mu Burasirazuba bwo Hagati, Starmer, yavuze ko ababajwe cyane no kubona imiryango yo mu Bwongereza n’ubucuruzi bikomeza guhura n’ihindagurika ry’ibiciro by’ingufu, avuga ko ibyo biterwa n’ingaruka z’ibyemezo bifatwa na Trump cyangwa Putin ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Ndabirambiwe kuba imiryango yo mu gihugu cyose ihora ibona ibiciro by’ingufu bizamuka bikamanuka, kimwe n’ubucuruzi, kubera ibyemezo bya Putin cyangwa Trump ku isi hose, bakababwira ko tugomba kwemera ko turi ku isoko mpuzamahanga”.
Yakomeje avuga ko hakenewe ubwigenge mu bijyanye n’ingufu, ashimangira ko inzira yihuse ari ugukoresha cyane ingufu zisubira, nk’izuba n’umuyaga, kuko ngo kutabigenzura bizakomeza gutuma igihugu gishingira ku masoko mpuzamahanga.

Starmer yavuze ko intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati ikomeje kugaragaza akamaro ko kwigenga mu bijyanye n’ingufu, ashimangira ko ibi bituma imishinga y’ingufu zisukuye irushaho kugira imbaraga. Gusa abatavuga rumwe na we, cyane cyane Ishyaka ry’Abakonservateri (Conservative Party) na Reform UK, bavuga ko hakwiye kongerwa ubucukuzi bwa peteroli na gaze mu Nyanja y’Amajyaruguru.
Ibi Starmer yabivuze mbere gato yo kugirana ikiganiro kuri telefoni na Trump ubwo yari i Doha muri Qatar. Bombi baganiriye ku ngingo yo kongera umutekano no gufungura inzira z’ubwato mumuhora wa Hormuz, bemeranya ko isi igeze mu cyiciro gishya cyo gushaka igisubizo nyuma y’amasezerano y’agahenge.
Kugeza ubu, Starmer ari mu ruzinduko muri Qatar, igihugu cya kane amaze gusura mu Burasirazuba bwo Hagati kuva ku wa Gatatu, aho arimo gushaka kugaragaza uruhare rw’Ubwongereza mu gufasha gufungura uwo muhora w’ingenzi uhuza ubucuruzi bwa peteroli na gaze.
Uwo muhora wa Hormuz ni inzira ikomeye cyane yoherezwamo peteroli na gaze ku isi, ariko imirwano n’ukutumvikana byatumye ugira ibibazo, bigatuma ibiciro by’ingufu bizamuka cyane.
Trump yakomeje kunenga Starmer inshuro nyinshi ku bijyanye n’icyo kibazo, aho bamaze kugirana amakimbirane inshuro zirenga icumi ku myanya itandukanye.

