AmakuruPolitiki

Netanyahu: Israel ntiyashoye Amerika mu ntambara

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa Kane w’ejo hashize, yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko igihugu cye cyashoye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ntambara na Iran.

Muri icyo kiganiro, Netanyahu yasobanuye ko igisirikare cya Israel gikomeje ibikorwa byo kurwanya Iran, aho cyibasiye ahantu hatandukanye harimo ububiko bwa misile, indege nto z’intambara zitagira abapilote (drones), ibikoresho bifasha kohereza misile, ndetse n’ibikorwa-remezo bya nikleyeri birimo n’inganda zikora ibice bya misile.

Yavuze ko ibyo bitero biri gukorwa ku rwego rukomeye cyane kurusha uko byigeze bikorwa mbere, ariko agaragaza ko hakiri byinshi byo gukora, ashimangira ko ibikorwa bizakomeza kugeza intego zose zigezweho.

Netanyahu kandi yagarutse ku byo yise amakuru atari yo, avuga ko nta shingiro bifite kuvuga ko Israel ari yo yateye Amerika kwinjira mu ntambara. Yibajije ati: “Ese hari n’umwe watekereza ko umuntu ashobora gutegeka Donald Trump icyo gukora?” ashimangira ko Trump afata ibyemezo ashingiye ku nyungu z’igihugu cye n’ahazaza ha cyo nk’uko BBC yabitangaje.

Ku bijyanye n’igihe iyi ntambara izarangirira, Netanyahu yavuze ko izakomeza igihe cyose bizaba ari ngombwa, nubwo yemeye ko ishobora kurangira vuba kurusha uko bamwe babyibwira.

Iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, ubwo Amerika na Israel byagabaga ibitero byo mu kirere mu bice bitandukanye bya Iran. Muri ibyo bitero, hapfuye umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ali Khamenei.

Ibyo bitero byabaye nyuma y’uko hari ibiganiro byari bimaze iminsi hagati y’Amerika na Iran ku bijyanye na gahunda ya nikleyeri y’iki gihugu. N’ubwo bimeze bityo, Trump yakomeje guhakana ko yaba yarashyizweho igitutu na Israel kugira ngo yinjire muri iyi ntambara.

Benjamin Netanyahu

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *