Ngoma: Arashakishwa nyuma yo gukubita ipiki umugore we akamusiga azi ko yapfuye
Umugabo wo mu Kagari ka Karenge, Umurenge wa Kibungo w’Akarere ka Ngoma, arashakishwa nyuma y’uko akubise umugore we ipiki mu mutwe akamusiga, agahunga azi ko byarangiye.
Uyu mugore witwa Uwera Aimée avuga ko afite ubwoba bwinshi nyuma y’aho umugabo we witwa Niyonkuru Isaac amusezeranyije ko azamwica ndetse akabigerageza inshuro ebyiri.
Yagize ati: “Ubwoba mfite ni uko aho ari hose yavuze ko azanyica kuko umuntu ukubwira ko azakwica inshuro zirenze eshatu akanagerageza kubishyira mu bikorwa biteye ubwoba. Nk’ubu sinzi ahantu ari. Ndasaba inzego z’ubuyobozi ko zamushakisha”.
Abaturanyi ba bo bavuga ko uyu mugabo ari inkoramaraso akwiye gushakishwa akabiryozwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Singirankabo Jean Claude, yahumurije uyu mugore avuga ko babizi kandi bari kubikurikirana nk’uko yabitangarije BTN.
Yagize ati: “Ayo mahano turayazi ko yabayeho ndetse uyu mugabo aracyati gushakishwa, uwo mubyeyi nahumure”.
Umuntu wakoze icyaha cyo gukomerets, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3 na 5 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000Rwfr) ariko adashobora kurenga 1,000,000Rwf.
