AmakuruUbuzima

Ngoma: Babangamiwe n’urugomo rutagira inkurikizi

Abaturage bo mu Murenge wa Jarama w’Akarere ka Ngoma bavuga ko babangamiwe n’urugomo rukorwa na bamwe mu baturage kandi nyuma ya ho, abarukoze ntibakurikiranwe ngo babiryozwe.

Bamwe mu baturage batanze ubuhamya bw’ibyababayeho ubwo baganiraga na TV1.

Umwe yagize ati: “Nazamutse nzi ko ari amafaranga ya telefoni agiye kumpa, mpageze ati: ‘Urampa inkoko zanjye 50’. Mubaza niba ndi umurinzi we cyangwa hari izo yamfatanye, ni bwo yahise antera icyuma ariko nta gikurikirana. Nta butabera nigeze mbona na bumwe”.

Undi na we ati: “Njyewe nakorewe urugomo ku itariki ya 3 Kamena 2025. Narukorewe n’abaturage b’abahinzi borozi. Ariko ni ibintu by’akagambane kuko aho hantu narahacururizaga, bwari uburyo bari barateguye bwo kugira ngo banyambure. Narakomeje ndivuza kugeza ubwo amafaranga anshiranye. Bahora bansiragiza ngo nzane impapuro z’aho nakubitiwe mu mudugudu no mu kagari, byose ndabikora ariko nta kintu bigeze bakurikirana na gitoya”.

Abaturage bavuga ko uru rugomo rukunze kugaragara muri aka gace ndetse ko umutu ashobora kugirirwa nabi ku manywa y’ihangu. Bavuga ko bibateye impungenge zikomeye ariko bakibaza impamvu ubuyobozi nta cyo bubikoraho.

Ati: “Ino aha umuntu aragukubita ku manywa cyangwa akagutera icyuma bikarangira uko. Wajya no mu buyobozi ugasanga barakuguze”.

Undi yunzemo ati: “Ibintu by’urugomo uko mbizi, ahandi ntawagukorera urugomo ngo hashire ibyumweru bibiri yiryamira mu rugo yidegembya atari ahandi hantu ngo akurikiranwe”.

Bavuga ko abakora ibi byaha bagomba gukurikiranwa kuko hari n’ababa barasigaranye ibikomere ku mubiri. Bifuza ko inzego z’ubuyobozi zikurikirana zigashyiraho ingamba zikaze zo gucunga umutekano. Uretse ibyo kandi, abaturage bavuga ko hari abangirizwa imyaka bakanatemerwa amatungo ya bo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama, Ndaruhutse Jean de Dieu, ntiyabonetse ngo agire icyo atangaza kuri iyi nkuru.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *