AmakuruPolitiki

Ngoma: Benshi mu mudugudu umwe, bamaze iminsi bafunze batazi icyo bazira

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Mutsindo, Umurenge wa Gashanda w’Akarere ka Ngoma bamaze iminsi bafunze batazi icyo bazira.

Abaturage bavuga ko mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2026, abashinzwe umutekano barimo Polisi na DASSO hamwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasahanda baje mu Mudugudu wa Gisenyi bakomangira abaturage bajya kubafungira mu kigo cy’inzererezi cya Zaza ariko ngo batazi icyo bazira.

Abaganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru, bavuga ko mu bafunzwe barimo abagabo, abagore, abasore ndetse n’abasaza.

Uyu yagize ati: “Bari bafite urutonde rwanditseho abo bashaka. Hanyuma ushinzwe umutekano arampamagara arambaza ati: ‘Uw’iwawe arimo’? Mubwira ko ahari. Ageze hanze ahasanga Polisi na DASSO n’uwo Mutekano, baramubwira ngo caho tugende”.

Undi na we ati: “Bamaze kujyana abantu cumi na batanu, bakuye muri uyu mudugudu, tutabariyemo ab’ahandi”.

Igitangaje ngo ni uko abajyanwa muri icyo kigo kigororerwamo abantu by’igihe gito, babwiwe ko ari akayunguruzo buri wese agomba kunyuzwamo.

Ati: “Nanjye ndi ku rutonde rw’abagomba gufungwa kandi nta cyaha mfite. N’iyo wabaza aba baturage babihamya.”

Undi ati: “Twese bazadufunga ni ko bavuga, Mudugudu ahora abitubwira ko ari akatunguruzo twese tuzacamo”.

Abenshi muri aba baturage barara hanze kubera ubwoba ndetse imibereho hari abo igora kuko ababahahiraga bafunze.

Unuyobozi w’Umudugudu wa Gisenyi, Twagirayezu Fidèle, avuga ko abafunzwe byatewe no gusuzugura ubuyobozi.

Yagize ati: “Bansabye urutonde rw’abatitwara neza cyangwa abashyigikira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi”.

Gusa ibi bihabanye n’ibyo Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu, Mapambano Cyriaque, atangaza kuko ngo bagiye gufungwa kubera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Ati: “Muri uwo mudugudu hari abaturage bajya mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe. Icyo gihe iyo bibaye tubajyana kwigishwa no kubabwira ko bagomba kujya bakora ibyemewe n’amategeko”.

Amakuru ahari kandi ni uko iri fungwa rifitanye isano n’umwana uherutse gupfa muri uyu mudugudu azize inkoni yakubiswe na se wa bo.

Kanda hano hasi wumve iyi nkuru.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *