Ngoma: Inkuba yakubise babiri, umwe ahasiga ubuzima
Mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, inkuba yakubise abantu babiri ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025, umwe w’imyaka 41 ahita ahasiga ubuzima mu gihe umugore w’imyaka 42 yakomeretse ajyanwa kwa muganga, ubwo barimo bubaka ikiraro cy’inka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Mugirwanake Charles, yabwiye IGIHE ko imvura yaguye ku mugoroba ari yo yahise ikurikirwa n’inkuba yishe umukozi warimo yubakira ikiraro n’umugore we; umnugabo ahita yitaba Imana naho mugore agwa igihumure.
Ubuyobozi bwahise butabara, umugore ajyanwa kwa muganga naho umurambo w’uwitabye Imana ujyanwa ku Bitaro bya Kibungo gukorerwa isuzuma.
Mugirwanake yongeye kwibutsa abaturage kwirinda kugenda mu mvura cyangwa kuyikoreramo, ndetse no kwirinda gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa imitaka ifite ibyuma hejuru kuko bikurura inkuba.
Mu rwego rw’igihugu, Polisi y’u Rwanda iherutse gutangaza ko ibiza byamaze guhitana abantu 130 muri uyu mwaka, benshi bakaba barishwe n’inkuba, mu gihe inzu 1800 zangijwe n’ibiza, imyaka yangiritse kuri hegitari 1100, n’amatungo arenga 100 arapfa.
Ubuyobozi burasaba abaturage gukomeza kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi kugira ngo hagabanywe ingaruka zituruka ku biza bikomeje guhitana abantu no kwangiza ibya bo hirya no hino mu gihugu.
