Ngoma – Kanyonza: Imbwa 204 zakonwe
Umuryango wita ku buzima bw’inyamaswa wakonnye imbwa 204 z’abaturage zo mu burasirazuba mu turere twa Ngoma na Kayonza, izindi zirakingirwa ku buntu.
Muri iki gikorwa cyakozwe binyuze mu bukangurambaga bwakozwe n’umuryango utegamiye kuri Leta wita ku buzima bwiza bw’inyamaswa n’abantu babana na zo uzwi nka WAG Rwanda, abaturage basabwe kwirinda kuzifata nabi kuko bituma zihinduka inyagasozi zikaba zarya abantu.
Uyu muryango wari umaze iminsi ukorera mu turere twa Kayonza na Ngoma mu mirenge ya Mukarange, Rwinkwavu na Kabare ndetse no mu mirenge ya Remera na Sake.
Muri Kayonza hakonwe imbwa 54 mu gihe muri Ngoma hakonwe imbwa 150, izi ziyongera ku zindi mbwa zakingiwe ibisazi by’imbwa ku buryo ziramutse zirumye umuntu nta bindi bibazo yagira.
Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi n’Abafatanyabikorwa mu Muryango WAG Rwanda, Dr. Nduwayezu Richard, yavuze ko basanzwe bita ku mbwa zizerera hirya no hino ariko ko banatangiye ubukangurambaga bwo gukingira ibisazi by’imbwa, kuzikona no gufasha abantu kuzitaho kugira ngo zitazerera zigateza ibibazo.
Kugeza ubu uyu muryango WAG Rwanda uvuga ko mu Rwanda habarurwa imbwa zirenga ibihumbi 66 ziri hirya no hino. Bavuga ko impamvu imbwa nyinshi zikwiriye gukonwa ari uko zibwagura bigatuma abazitunze batazitaho neza iziba mu gasozi zigakomeza kwiyongera.

