AmakuruUbuzima

Ngoma: Yibye inzoga baramukubita kugeza apfuye

Umusore wo mu kigero cy’imyaka 23 wo mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Mutindo, Umurenge wa Gashanda w’Akarere ka Ngoma yibye inzoga y’umushari baramukubita kugeza apfuye nk’uko TV1 ibitangaza.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko uyu musore witwa Ndikubwimana Felicien yibye inzoga kwa se wa bo, maze amushumuriza itsinda ry’abasore, rimukubitira mu ishyamba kugeza ashizemo umwuka.

Umwe muri abo baturage yagize ati: “Mu byo yazize ni uko yari yibye inzoga y’umushari ku muturanyi we, ari we se wa bo witwa Kayibanda. Mu ijoro ryo ku Cyumweru ni bwo we na mukuru we bagiye kuyiba ndetse baza gutongana bari kuyigabana”.

“Uwo mwana yarirutse, itsinda ry’abasore riramukurikira kugera muri iryo shyamba bamutsinzemo”.

Nyina wa nyakwigendera, Mukangamije Marie Goretti, avuga ko bari baraye bamubuze.

Ati: “Twabimenye ejo dutegereje umwana twamubuze, ariko nkaba naraye numvise ko yaraye akubiswe. Ngo bari bibye inzoga se wa bo barayinywa, bavuza induru, umwana ariruka baramukurikirana kugeza aho bamwiciye. Ngo bamukandaga n’ubugabo,n’umutwe wose bakubise, bamunigisha n’umupira yari yambaye”.

Abaturage bavuga ko ibi bikorwa bidakwiye byo gukubita umuntu kugeza ashizemo umwuka kuko byanabateye agahinda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Ngenda Mathias, avuga ko nubwo uwo musore bitaremezwa ko yishwe, ariko uwo se wa bo yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati: “Nahageze nsanga umurambo ni ho uri, mpamagara RIB n’akarere baradufasha tuwujyana kwa muganga. Ni amakimbirane mu muryango, se wa bo bakeka yafashwe n’inzego zibifitiye ububasha nyuma y’isuzumwa ni bwo hazatangazwa icyo yazize gusa iperereza rirakomeje”.

Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage yo kutihanira ndetse umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *